K8 Kavuyo byamurenze yashimiye abitabiriye igitaramo “Icyumba cya Rap”

Umuraperi K8 Kavuyo byamurenze ashimira abitabiriye igitaramo icyumba cya Rap bitewe n’uko yabonye bari bitabiriye kandi bishimiye buri muraperi wanyuze ku rubyiniro.
Kompanyi ya Ma Africa yateguye icyo gitaramo batangarije Imvaho Nshya ko K8 Kavuyo ari mu itsinda ry’abaraperi bari bihishe inyuma y’itegurwa ry’iki gitaramo ariko batari bamushyize mu baraperi bazataramira Abanyarwanda kubera ko cyari kuba atari mu gihugu cyane ko byari biteganyijwe ko cyari kuba tariki 27 Ukuboza 2024 hanyuma ntibigende neza kikaba ari mu gihugu dore ko tariki 1 Mutarama 2025 yataramye mu gitaramo the New year Groove cya The Ben.
Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo zirimo “Wane” yahuriyemo na Afrique, ati “Amazina yanjye nitwa K8 A.K.A Kavuyo.”
Yahise akomereza ku zindi ndirimbo ze zakunzwe mu bihe byahise ahereye ku yitwa “Afande”, “Alhamdulilah” yishimiwe cyane, “Ndaguprefera”, “Hood Inyumve” n’izindi zitandukanye.
Kavuyo Kuri iyi nshuro yaririmbye indirimbo ze ubona yagerageje kuzibuka bitandukanye n’uko byagenze kwa The Ben kuko atongeye kwibagirwa zimwe mu ndirimbo ze.
Ajya kuva ku rubyiniro Kavuyo yagaragarije amarangamutima ye abitabiriye, aranabashimira kubera ko bashyigikira injyana ya Hip Hop
Yagize ati “Ba nyakubahwa ndagira ngo mbashimire ku cyubahiro mwahaye Hip Hop. Ndashaka kandi gushimira abahanzi dufatanyije gukora Hip Hop.”
Uretse K8 Kavuyo abandi baraperi baririmbye kandi bakishimirwa n’abitabiriye barimo Iki gitaramo, Diplomate, Riderman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P, n’abandi.
Icyo giytaramo cyagaragaje ko Hip Hop ari injyana ikunzwe mu Rwanda kandi ibitaramo byayo bikumbuwe n’abakunzi bayo.
Nubwo ari uko bimeze ariko abagize itsinda rya Tuff Gang rigizwe n’abarimo P Fla, Green P na Fireman bo ntabwo byabagendekeye neza kuko bataririmbye ahubwo bakanyura ku rubyiniro nk’abasuhuza abakunzi babo.
Fireman yagize ati: “Mutwihanganire, kubera ikibazo cy’amasaha ntabwo turi buririmbe. Tuzongera kubatumira twe twenyine.”
Ni igitaramo kitabiriwe n’ibindi byamamare bitandukanye barimo The Ben, Kevin Kade, Muyoboke uzwi cyane nk’umujyanama w’abahanzi batandukanye, Itsinda Ange na Pamella basanzwe ari abahanzi mu njyana Gakondo.
Mu bindi byaranze icyo gitaramo n’uko nyakwigendera Jay Polly yunamiwe hakaririmbwa indirimbo zitandukanye za Taff Gang ziganjemo iz’uwo muraperi witabye Imana mu rwego rwo kuzirikana itafari yashyize kuri iyo njyana.
Icyumba cya Rap ni igitaramo cyagombaga kuba tariki 27 Ukuboza 2024 kikabera muri Canal Olempia aho cyasubitswe ku munsi cyagombaga kuberaho bitewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uwo munsi cyikimurirwa tariki 10 Mutarama 2025.





