Jürgen Klopp yagizwe umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru muri Red Bull

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umudage Jürgen Klopp wahoze ari umutoza wa Liverpool yagizwe umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Sosiyete ya Red Bull isanzwe ifite amakipe menshi mu mikino itandukanye.

Iyi sosiyete ifite amakipe menshi ku Isi nka RB Leipzig yo mu Budage, Red Bull Salzburg yo muri Autriche, New York Red Bulls yo muri Amerika na Red Bull Bragantino yo muri Brésil.

Red Bull ni sosiyete ikomeye ifite amakipe menshi mu mikino nk’umupira w’amaguru arimo RB Leipzig yo mu Budage, Red Bull Salzburg yo muri Autriche, New York Red Bulls yo muri Amerika, Red Bull Bragantino yo muri Brésil ndetse n’imigabane muri Leeds United yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Iyo sosiyete kandi ifite amakipe muri Formula 1, Ice Hockey n’indi.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Red Bull yatangaje ko Klopp azajya atanga amahugurwa ku batoza b’amakipe yabo, kujya inama kuri filozofi yayo, uburyo bw’imigurire y’abakinnyi ndetse no guteza imbere umupira muri rusange.

Nyuma yo guhabwa aka kazi, Klopp yatangaje ko nubwo gatandukanye n’ako yari asanzwemo ariko byose ari umupira w’amaguru.

Ati “Nyuma y’imyaka hafi 25 nk’umutoza, nishimiye cyane kujya muri uyu mushinga. Inshingano zishobora kuba zitandukanye ariko urukundo rw’umupira w’amaguru rwo ntabwo rwahindutse.”

Klopp aheruka gutandukana na Liverpool muri Gicurasi, aho mu myaka icyenda yegukanye ibikombe umunani birimo icya Premier League na UEFA Champions League.

Biteganyijwe ko uwo mugabo w’imyaka 57 azatangira akazi tariki ya 1 Mutarama 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE