Junior Rumaga yasohoye igisigo yafatanyije na Kenny Sol

Umusizi Junior Rumaga yashyize ahagaragara igisigo gishya yise ‘Nzaza’ yafatanyije na Kenny Sol, avuga ko yageneye abantu bose biyumvamo u Rwanda kuko amateka yarwo ari ryo pfundo ry’Abanyarwanda.
Ni igisigo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, akavuga ko agituye umuntu wese wiyumvamo ubutumwa bwumvikanamo.
Yagize ati: “Igisigo ‘Nzaza’ ngituye abantu bose bumva ko hari aho bahuriye na kiriya gitekerezo, ubutumwa burimo bwose bwamvuye ku mutima kuko ubuhanzi nkora akenshi bushingira cyane ku nkuru mpamo ibaho cyangwa yabaho.”
Uyu musizi umaze igihe abikora nk’umwuga avuga ko yahisemo kugisohora muri uku kwezi, nk’ukwezi kubumbatiye amateka y’Igihugu.
Ati: “Nahisemo kugisohora muri uku kwezi kuko dushingiye ku mateka ya hafi nk’u Rwanda, ari ko kwabaye ukwezi kwa mbere k’urugamba rwo kubohora Igihugu.”
Yongeraho ati “Mpitamo gukorana na Kenny Sol, nashingiye ku bushobozi bwe mu buhanzi akora, n’umubano nsanzwe mfitanye nawe.”
‘Nzaza’ ni igisigo bifashishije bavuga uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rumeze, banumvikanisha umutima ukunda Igihugu urubyiruko rukwiye kugira.
Muri icyo gisigo hari aho bagira bati: “Sinanze inama nanze umugayo, shyira umutima mu nda, fata iry’iburyo nta kabuza mawe nzaza.”
Aho aba abwira umubyeyi we (nyina) ko agomba kumusengera akamuragiza Imana, kuko we agomba kujya kurinda Igihugu kubera ko agifitiye umwenda.
‘Nzaza’ Rumaga avuga ko ari kimwe mu bisigo byiza bigaragara ku muzingo (Album) we wa kabiri yise Era, asobanura ko bituruka ku nshinga kwera, yaje ikurikira iya mbere yari yise Mawe.
Amashusho y’igisigo ‘Nzaza’ yafashwe na Tag Mayors, mu gihe amajwi yafashwe akanatunganywa na Santana Sauce.

