Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024

Umwongereza Peter Joseph Blackmore w’imyaka 21, ukinira Israel Premier-Tech, yegukanye agace ka munani akoresheje isaha imwe iminota 47 n’amasegonda 30, anatwara Tour du Rwanda 2024.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, ni bwo hakinwe agace ka munani gasoza Tour du Rwanda 2024 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ku ntera ya kilometero 73.6.
Saa Tanu zuzuye ni bwo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yatangije isiganwa yakinwe n’abakinnyi 68 babanje gukora intera ya kilometero imwe itabarwa.
Muri ‘circuit’ ya mbere, abasignwa banyuze mu muhanda KCC – Gishushu – Nyarutarama – mu Kabuga – UTEXRWA – TV1 – Umuhanda wa Golf – Minagri – Kigali Heights bahazeguruka enshuro enye.
‘Circuit’ ya kabiri: KCC – Kimicanga – Sopetrad – Peage – City Roundabout – Yamaha – Nyabugogo – Giticyinyoni – Norvège – Mt Kigali – Kigali Pelé Stadium- Nyakabanda – Kwa Mutwe – ONATRACOM – Gitega – 1930 – CHIC – City Roundabout- Peage – Sopetrad – Medihill – Kimihurura Umuhanda w’amabuye – IFAK – Ku Kabindi – KCC [gusoza].
Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko Ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Joe Blackmore wari wambaye Maillot Jaune igenzura ko bataza kuyitakaza.
Bakigenda ibilometero bya mbere, abakinnyi barindwi bagerageje gusiga abandi ariko igikundi gihita kibagarura bidatinze.
Grmay wa CMC yaje kongera kuva mu gikundi ngo ayobore isiganwa ndetse abasha no kumara umwanya munini ayoboye wenyine.
Abanyarwanda Byukusenge Patrick na Niyonkuru Samuel na bo baje gusohoka mu gikundi bajya gushaka Simon Julien, Torres na Dillon Geary bari imbere, ariko nyuma cyongera kubagarura.
Ubwo bari hafi gusoza Umusozi wa Mont Kigali, barenze ahazwi nka Norvege, abakinnyi bose bari bari hamwe, ariko ubwo batangiraga kumanuka i Nyamirambo berekeza Kimisagara, Dostiyev (wa kabiri ku rutonde rusange), Lecerf (wari uwa kane ku rutonde rusange) ndetse na Gomez bahise bava mu gikundi bajya imbere y’abandi ariko ntibyabahira.

Bazamuka ahazwi nko kwa Mutwe, Joe Blackmore wari wambaye Maillot Jaune yahise atangira gusiga abandi, akurikirwa na Restrepo Valencia ariko uyu wa nyuma aza gusigara nk’uko byagenze kuri Lecerf.
Blackmore yakomeje kuyobora isiganwa wenyine ndetse ageraho anashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 30 kugeza ubwo yatangaga abandi kuri KCC, akomerwa amashyi n’imbaga yabaturage yari hari arusha amasegonda 30 Pierre Latour wa TotalEnergies, Dostiyev, Lecerf, Restrepo, Rolland na Doubey.
Mugisha Moise wa Java-InovoTec yasoreje ku mwanya wa 12 yasizwe amasegonda 46, naho Manizabayo Eric wa Team Rwanda aba uwa 17 yasizwe amasegonda 53.
Ku rutonde rusange, Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 17, iminota 18 n’amasegonda 46, arusha Ilkhan Dostiyev wa Astana amasegonda 41 n’amasegonda 43 Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa, mu gihe William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step Devo Team yasoje arushwa umunota n’amasegonda 25.
Umunyarwanda wasoreje hafi ni Manizabayo Eric (Rwanda) wa 15, arushwa iminota itanu n’amasegonda 13, Masengesho aba uwa 18 naho Mugisha Moise aba uwa 20.
Ni Inshuro ya kabiri yikurikiranye muri Tour du Rwanda, u Rwanda rubura umukinnyi mu i 10 ba mbere b’irushanwa, umwaka ushize Muhoza Eric yasoje ku mwanya wa 14, arushwa iminota umunani n’amasegonda 30” n’uwa mbere.
Israel Premier Tech ni yo yabaye ikipe nziza uyu mwaka kuko yegukanye uduce dune turimo tubiri kuri Itimar Einhorn (2 na 7) n’utundi tubiri kuri Joe Blackmore (6 na 8).
Abandi batwaye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga ni Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020 na 2022. Mu 2021 ryatwawe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin wakiniraga TotalEnergies.
Umwaka ushize wa 2023 ryatwawe na Henok Mulubrhan wakiniraga Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu mwaka wa 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.




