Jose Chameleone ari mu bitaro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone arembeye mu bitaro bya Nakasero Hospital aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Ni inkuru yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Ukuboza 2024, ubwo hakomeje gucaracara videwo yagiye yerekanwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Chameleon wari ufite intege nke bamwinjiza mu bitaro bya Nakasero, ubuyobozi bwa Leone Island Music Empire busanzwe bureberera inyungu za Chameleon bwasohoye itangazo rihumuriza abafana be.

Banditse bati: “Ku bakunzi bose b’umuziki wa Leone Island Music Empire hamwe n’ababifuriza ibyiza, turabizi ko gushyirwa mu bitaro kwa Jose Chameleone bibahangayikishije ariko nimuhumure kuko arimo guhabwa ubuvuzi buteye imbere kandi twizeye ko ari bumererwe neza vuba.”

Nubwo abashinzwe kureberera inyungu ze batigeze batangaza icyo uyu muhanzi arwaye, basabye abantu kubaha ubuzima bwite bwa Chameleon n’umuryango we.

Ati: “Turasaba ko mwubaha ubuzima bwite bwa Chameleone n’ubw’umuryango we barimo kunyura muri ibi bihe bitoroshye.

Tuzakomeza kubabwira uko ameze dukomeje kandi kubashimira ubufasha bw’amasengesho mukomeje kumuha.”

Jose Chameleone yaherukaga kuremba mu 2023, ubwo yajyanwaga mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bya Aline Medical Hospital, kubera indwara zo mu gifu.

Biteganyijwe ko Jose Chameleone azakorera igitaramo i Kigali, kuri Kigali Universe tariki 3 Mutarama 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE