Joke Silva yagaragaje amarangamutima ku isabukuru y’umugabo we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukinnyi wa filime wa Nollywood Joke Silva, yagaragaje amarangamutima ubwo yifurizaga isabukuru nziza umugabo we Olu Jacobs, wujuje imyaka 82.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze umukinnyi wa filime Silva kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, yagaragaje amarangamutima atewe n’uko umutware we yujuje imyaka 82 anamwifuriza kongeraho iyindi.

Yanditse agira ati: “Imyaka 82 gutyo gusa! Uri umugisha, hashimwe Imana yakuzanye mu buzima bwanjye, Isabukuru nziza uyu mwaka uzakubere uw’ibitangaza, kandi nkwifurije no kwiyongeraho indi myaka, urakunzwe nyakubahwa J w’ubuzima bwanjye.”

Mu mashusho yari aherekejwe n’ayo magambo, Silva yashyizemo udufoto twe n’umugabo we mu bihe byabo by’ubuto, n’izindi zigaragaraza ibihe byiza bagiranye abavuga ko Olu Jacobs amufata nk’umugisha kuko ari mu buzima bwe.

Olu Jacobs yujuje imyaka 82 y’amavuko mu gihe hashize igihe hacaracaye inkuru zitandukanye zimubika, kugeza n’igihe we ubwe, umuryango we ndetse n’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba filime muri Nigeria bafatanyije kunyomoza no gusaba abakwirakwiza ibyo bihuha kubihagarika.

Joke Silva avuga ko ari ishimwe ry’Imana kuba ikimurindiye umugabo, kuko yarwaye kenshi ndetse umuryango we ugahura n’ibibazo byo guhura n’inkuru zamubikaga uko bwije, anahamiriza abantu ko burya ibintu byose ubinyuramo bikagenda bikanibagirana.

Uyu munyabigwi mu ruhando rwa Sinema muri Nigeria Oludotun Baiyewu Jacobsuzwi uzwi nka Olu Jacobs yavutse taiki 11 Nyakanga 1942. 

Yatangiye umwuga wo gukina filime mu 1970, akaba afite umugore umwe ari we a Joke Silva bafitanye abana batatu, ari bo Olusoji Jacobs, Olugbenga Jacobs ndetse na Doyo Jacobs.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE