Joeboy na Bulldog mu bahanzi bari kuri album nshya ya Bruce Melody

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie yashyize hanze urutonde rw’indirimbo 17 zigize umuzingo we mushya, zigaragaramo abarimo Joeboy, Bulldog n’abandi.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, ni bwo Bruce Melody yashyize hanze urutonde rw’indirimbo 17 zigize umuzingo wari umaze igihe utegerejwe n’abakunzi b’umuziki we.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri album nshya harimo Wallet, yaririmbye wenyine, Ndi Umusinzi yakoranye na Bulldog, Beauty of fire yakoranye n’umuhanzi w’Umunyanigeria Joeboy, Juu yakoranye na Bensoul and Bien bahoze mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya n’abandi.

Bruce Melodie akomeje imyiteguro y’igitaramo yo kumvisha abakunzi be indirimbo zose zigize iyo album nshya ndetse ko abazitabira icyo gitaramo giteganyijwe ku itariki 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe, azababwira buri nkuru mpamo iri kuri buri ndirimbo iri kuri uwo muzingo witwa Colourful Generation.

Ni umuzingo uriho indirimbo 17 n’izindi eshatu yise iz’inyongera (Bonus Track) zirimo Nzaguha umugisha, Sinya hamwe na When She’s Around.

Ni umuzingo we wa gatatu kuko wabanjirijwe n’indi ibiri irimo Ndumiwe yashyize hanze tariki 13 Kanama 2013, na Ntundize yashyize hanze mu 2014.

Joeboy mu bahanzi bari kuri albuma nshya ya Bruce Melody
Bulldog ni we muraperi uri kuri album ya Bruce Melody
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Dakombe gilbert says:
Ukuboza 19, 2024 at 7:46 pm

melody nu wambere kbs kunda cyane

Dakombe gilbert says:
Ukuboza 19, 2024 at 7:46 pm

melody nu wambere kbs kunda cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE