Joackiam Ojera ntari mu bakinnyi ba Police FC bazakina CAF Confederation Cup 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe ya Police FC yemeje ko umunya- Uganda Joackiam Ojera atari mu bakinnyi bazakoresho mu mukino wa CS Constantine mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederationn Cup.

Ibi yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Police FC CIP Umutoni Claudette kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, nyuma y’umukino wa gicuti Police FC yatsinzemo Muhazi United ibitego 3-0. 

Ati: “Ojera aracyakina shampiyona mu Misiri, izarangira mu kwa munani mu matariki ari imbere, bivuze ko adashobora gukina uriya mukino wenda ashobora gukina umukino wo kwishyura. 

Ntabwo yajya kuri ruriya rutonde kuko dukenera ibyangombwa bitandukanye nk’urupapuro rumurekura rero agikina ntabwo twashyiramo ibyo byose, ariko iyo dukinnye umukino wa mbere baduha umwanya wo gushyiramo abandi bakinnyi mu gihe tugiye gukina umukino kwishyura.”

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

Ibitego 3 bya Police FC byatsinzwe Hakizimana Muhadjir, Niyonsaba Eric na Ingabire Christian.

Uyu ni umukino Police FC yagaragajemo abakinnyi bashya barimo Simpenzwe Simeon wavuye muri Gorilla FC, Yakub Issah wakiniraga Stade Maliens, Richard Kilongozi wari uwa Kiyovu Sports n’umunyezamu Patience Niyongira na we wavuye muri Bugesera.

Hari kandi Ishimwe Christian wakiniraga APR FC, David Chimezie wakiniraga Enugu Rangers FC, Henry Msanga wakiniraga Flambeau CFC, Allan Kateregga wavuye muri FC Saint-Éloi Lupopo n’abandi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE