Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimwaro ku matorero – Mgr Kayinamura

  • Imvaho Nshya
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mgr Kayinamura Samuel, Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda (EMLR), yatangije ko biteye isoni n’agahinda kubona hari abayoboke b’amadini n’amatorero na bamwe mu bayobozi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ingingo yagarutsweho ejo ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, ubwo ubuyobozi bw’itorero n’abakirisitu bifatanyaga mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku cyicaro cy’itorero EMLR i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Musenyeri Kayinamura ashishikariza abijanditse ndetse n’abarebereye muri Jenoside guca bugufi bagasaba imbabazi kandi bakihana.

Yagize ati: “Ni ikimwaro ku matorero, ni isoni gusa dukwiye kumarwa no guca bugufi tukihana kandi ari byo dushishikariza abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirebereye, tubashishikariza guca bugufi imbere y’Abarokotse Jenoside bagasaba imbabazi ni ko komora.”

Ubuyobozi bw’itorero buvuga ko gahunda yo komorana ibikomere, bayitangiye igitangira kandi ko bigeze kure.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare rugaragara mu gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibyagarutsweho na Eric Mahoro, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE.

Yagize ati: “Ni uruhare rukwiye gukomeza kugaragara rw’amadini n’amatorero mu kwigisha abakiri bato amateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu buryo butagoretse.

Turabizi ko urubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka n’iyobokamana, rukwiye kugira uruhare cyane cyane ko urubyiruko ari bamwe mu bari mu madini n’amatorero.”

Muri rusange amadini n’amatorero bibuka abakirisitu, abapasitori, abakozi babo ndetse n’abaturage bagiye bahungira mu nsengero bakicirwamo bazira uko bavutse.

Eric Mahoro, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE

Amafoto: Justin Belis Mugenzi

  • Imvaho Nshya
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Mata 29, 2024 at 7:18 pm

Imyaka 90 irenga ivugabutumwa rigeze mu Rwanda icyo ryabibye muli iyo myaka cyasaruwo ubugome nubwicanyi burenze urugero birutwa nuko ryari kuba ritaraje abazanye ubukoloni bwo gukandamiza baje bitwaje nabo utabona izina nyaryo ubaha munyigisho zabo icyambere yali poliki icyakabiri kwigisha no kubatiza bazana ironda bwoko aho kwigisha bakoresheje ibyo ibiri muli bibiriya icyerekana ko iyo myaka ali imfabusa muli 94 abitwa abakristu bali kukigero cya 90 % yabaturage bose nyamara abo 50% bagiye mubwicanyi ubatarahigwaga abasigaye nabana abasaza nabandi bake batagiye mu bwicanyi nubwo kubona 2 cy 3 muli segiteri bigoye gusa abo ntibabuze niba abakristu babuvukiyemo bakabukuriramo niba hali abasenyeri abapadri ababikira aba pastoro hafi ya bose bagiye muli génocide bakirukana abakristu munsengero bakabahururiza bakicisha abandi bapadri abapastoro bakamarisha abandi byerekana ko babibye ibibore basarura ibyaboze amadini imyaka irenga 90 basaruye ibyo babibye bakwiye kwigaya kumugaragaro bagahitamo Politiki cyangwa ijambo ryimana ntiwakwigisha urukundo ubiba inzangano kugera no mumaseminali ntiwakwigisha kutica wowe ngo ubikore uwigisha niwe ugombq kuba urugero ibyo ubibye nibyo usarura

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE