Jenoside ntiyari gushoboka itarateguwe hakanacengezwa ingengabitekerezo yayo- Dr Kalinda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024 hasojwe Icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahibutswe abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, baruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier mu butumwa yahatangiye nk’umushyitsi mukuru yavuze ko iyi Jenoside itari gushoboka itarateguwe ngo ingengabitekerezo yayo icengezwe mu mitwe y’Abaturage.
Yagize ati: “Isomo ry’ibanze twavana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko iyi Jenoside itari gushoboka itarateguwe ngo ingengabitekerezo yayo icengezwe mu mitwe y’Abaturage.”
Yagaragaje uburyo abanyapolitiki n’abayobozi b’amashyaka bagize uruhare mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Amashyaka nka APROSOMA, PARIMEHUTU, MRND n’udushami twayo ni yo yabaye umuyoboro wo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda akwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango hagamijwe gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ati: “Mu ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, amashyaka nka MRND yifatanyije n’andi mashyaka yari yibumbiye mu cyo bise Hutu Power akaba yarabigizemo uruhare rutaziguye.
Yakomeje asobanura uburyo amashyaka navuze haruguru n’abanyapolitiki, abayobozi bayo ni bo bashenye igihugu bakakigeza ku ndunduro, Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.”
Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier yavuze kandi ko kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo ari umwanya wahariwe kubunamira no kubaha icyubahiro abaruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Yagize ati: “Uyu munsi wo gusoza Icyumweru cy’icyunamo ni umwanya wo kunamira abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo bya politiki by’umwihariko bakaba bararwanyije amacakubiri n’umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi kugeza aho babizira.”
Kwibuka abanyapolitiki bishwe kubera kurwanya umugambi wa Jenoside no guharanira ubumwe n’imiyoborere myiza, ni igikorwa cy’ingenzi kitwibutsa urugero rwiza rw’abo banyapolitiki mu kwitandukanya n’ikibi no kwanga akarengane mu Banyarwanda.
Dr Kalinda yashimangiye ahereye ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ko Jenoside yari yarateguwe.

Ati: “Nk’uko byasobanuwe mu biganiro tumaze iminsi dukurikira muri iki cyumweru cy’icyunamo tumaze iminsi dukurikirana muri iki cyumweru cy’icyunamo, by’umwihariko mu kiganiro n’ubushakashatsi tumaze kugezwaho mu kanya na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yatekerejwe kandi yigishwa n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.”
Yanagaragaje itandukaniro ry’amashyaka menshi yariho mbere ya Jenoside amwe muri yo ataraharaniraga ineza y’Abanyarwanda bose, ariko ariho ubu ashyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Imitwe ya politiki dufite uyu munsi Abanyapolitiki ba none bafite uinshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira iteka ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya politiki.”
Yakomeje avuga ko Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zimaze guhagararika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyizweho imitwe ya politiki itari yaragize uruhare muri Jenoside yiyemeje kuganira ku bibazo by’ingutu byari biremereye igihugu birimo ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku moko, ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge, icy’imiyoborere mu rwego rwo gusana umuryango nyarwanda wari warashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo.
Yashimiye izo ngabo uruhare zagize mu kurokora ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga bicwa bazira uko baremwe.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda yavuze ko kuri ubu hashyizweho urubuga amashyaka ya politiki aganiriramo, bakungurana ibitekerezo hagamijwe kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Ati: “Muri urwo rwego nkuko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, hashyizweho Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe rigamije kubaka ubumwe bw’igihugu binyuze mu guteza imbere ibiganiro bya politiki na demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye ariko bidatanya Abanyarwanda.”
Mu gusoza ijambo rye yagize ati: “Mu myaka 30 ishize imikorere n’imikoranire y’imitwe ya politiki ishyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane yagize uruhare rukomeye ntihabaho imitwe ya politiki ishingiye ku ivangura n’amacakubiri, ahubwo guhigana muri politiki bigashingira ku bitekerezo binyuranye bigamije kubaka igihgu no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.”





