Jenoside itarateguwe ntiyashoboraga kubera mu gihugu hose rimwe- Mulindwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yavuze ko Jenoside yateguwe n’abantu batifurizaga ineza u Rwanda ndetse bakayishyira mu bikorwa, aganisha ku bantu bayihakana yagaragaje ko ikintu kitateguwe kidashobora kubera rimwe mu Gihugu hose nk’uko byagenze mu 1994, Abatutsi bagera kuri miliyoni bakicwa bazizwa uko bavutse.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025 mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi, ahatangirijwe icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umurenge wa Bugeshi wiciwemo Abatutsi benshi bari bawutuyemo ndetse n’abahanyuraga bashaka guhungira muri Zaire kuko ari umwe mu Mirenge yarimo za bariyeri nyinshi zicirwagaho Abatutsi.
Mulindwa yagize ati: “Twahisemo gutangiriza iki cyumweru cy’Icyunamo hano mu Murenge wa Bugeshi kubera impamvu twagaragarijwe mu rugendo rwo kwibuka dusoje mu mwanya. Aha hiciwe Abatutsi benshi haba abari bahatuye n’abahazaga bavuye mu mpande zose z’Igihugu, bageragaezaga guhungira mu cyahoze cyitwa Zaire.”
Yakomeje agira ati: “N’abahakana ko Jenoside yateguwe, uretse gusa gushaka, kuyihakana, kuyipfobya, nta kuri bafite kuko ntabwo ikintu kitateguwe, gishobora kubera mu Gihugu hose rimwe, ntabwo bishoboka. Aha ni ho kure hashoboka, haburaga metero nkeya ngo tugere muri Congo, ariko Jenoside yahabereye murayizi kuko harimo ‘amaberiyeri menshi.”
Ibi kandi byanavuzwe na Gasominari Jean Baptiste wagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe hagati yo mu 1990 no mu 1994 na Leta yari iyobowe n’abayobozi batifuzaga amahoro.
Ati: “Jenoside yateguwe n’ubuyobozi bubi bwariho, iyitegura hagati ya 1990 na 1994. kubera ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango, ivangura n’amacakubiri bari barimitse nk’umurongo wa Politike n’imitegekere y’Igihugu.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, bavuze ko kwitabira igikorwa cyo kwibuka ari zimwe mu nshingano zabo nk’Abanyarwanda bahamya ko ibyo babwiwe ari ingenzi kuri bo by’umwihariko nk’abaturage bafite inshingano zo gukomeza kwigisha abana babo ku byerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muramurera Rozarie utuye muri uwo Murenge yagize ati: “Nk’uko ubuyobozi buhora bubitwibutsa ndetse n’ubu bakaba bongeye kubisubiramo, Jenoside ntabwo yavuye mu kirere ngo ihite igera hano iwacu, dufite ubuhamya bw’abacu bishwe ku manywa y’ihangu. Kubibuka ni ukubaha agaciro bahoranye bikaba n’umwanya wo kubwira abahakana ko ubu dufite imbaraga zibarwanya.”
Mukamana Grace yagize ati: “Hano batubwiye amateka y’u Rwanda, tunabwirwa uko byagenze kugira ngo Jenoside ibe mu Gihugu cyacu. Ubu dufite amahirwe rero kuko dufite ubuyobozi bwiza butandukanye n’ubwahozeho kandi buzi gushyira mu gaciro. Twabasezeranya ko ibyo tumenya umwaka ku mwaka, bitaba amasigara cyicaro, kandi ko tuzafatanya gukomeza kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.”


