Jeannette Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku muryango muri Qatar

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Madamu Jeannette Kagame yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama mpuzamahanga yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga wahariwe Umuryango (IYF).

Ni inama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Muryango cya Doha (DIFI) kibarizwa mu Muryango Qatar Foundation, igamije kwiga ku kurwanya ubukene bukabije ndetse n’ubuhererekanywa mu miryango, binyuze mu kunoza imibereho ya buri muryango.

Muri urwo ruzinduko, Madamu Jeannette Kagame yaherekejwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolee, aho bazitabira iyo nama y’iminsi ibiri itangira kuri uyu Gatatu tariki ya 30 Ukwakira.

Ni inama ihuriza ahamwe abasaga 2 000 barimo abanyepolitiki, abashakashatsi, urubyiruko n’abandi baharanira uburenganzira bw’abagize umuryango, n’abahagarariye imiryango baturutse mu bihugu bisaga 80.

Biteganywa ko Madamu Jeannette Kagame azitabira ibiganiro bifite umutwe ugira uti “Guca Karande: Kwigobotora Umutego w’Ubukene”, kizaba ku ya 31 Ukwakira 2024.

Ni ibiganiro byitezweho gusuzumira hamwe isano iri hagati y’ibibera mu muryango n’ubukene buba karande, hibandwa ku ngingo z’ingenzi nk’ubukene no gushyingira abana, ibitera ababyeyi kwemera ayo mahano ndetse na Politiki zigamije kurinda umuryango.

Madamu Jeannette Kagame yiteze kugirana ibiganiro bitanga umusaruro n’abo bahurira muri iyi nama yabanjirijwe n’ibindi bikorwa byahereye muri Gicurasi tariki ya 15 ubwo Umuryango mpuzamahanga wizihirizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umuryango i Yaoundé, Cameroon.

Insanganyamatsiko y’uwo munsi yagiraga iti: “Kubaka imiryango yihagazeho mu bihe by’ingorane zishingiye ku bukungu n’imibereho, ubwimukira, imihindagurikire y’ibihe n’ikoranabuhanga.”

Ku ya 15 Gicurasi buri mwaka, ni na bwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umuryango ari wo munsi w’ubukangurambaga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo umuryango uhura na byo.

Tariki ya 3 Nyakanga muri uyu mwaka nabwo ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi habereye igikorwa cyateguriwe kwizihiza iyo sabukuru, cyibanze ku ngorane imiryango y’iki gihe ikomeje guhura na zo, harimo izijyanye n’impinduka mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga, imiturire yongera imijyi, ibibazo by’abimukira, ubwiyongere bw’abaturage n’imihindagurikire y’ibihe.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE