Jeannette Kagame yibukije uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya SIDA

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nshuro ya 34, kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Ukuboza 2022, ku rwego rw’Igihugu ukaba wizihirijwe mu Karere ka Huye.
Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko uyu munsi wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA, buri wese cyane cyane urubyiruko akwiye kwirinda iki cyorezo ndetse hagakomeza n’ubukangurambaga.
Mu butumwa yatanze yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA, ni ngombwa ko twongera kwibukiranya uruhare rwacu, cyane urubyiruko, mu kwirinda SIDA. Guhangana n’iki cyorezo, ni ugukomeza ubukangurambaga, twongera ubushobozi mu gutanga serivisi, kuko urugamba ruracyakomeje.”
Ubu butumwa yabugennye mu gihe imibare y’abandura ku Isi igaragaza ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abashya bandura iki cyorezo ku Isi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, yibukije ko Virusi itera SIDA igihari, icyugarije Isi nta kwirara. Yagize ati: “Igihe nk’iki ni igihe cyiza cyo kongera kuzirikana ko SIDA ihari, iracyatwugarije nta kwirara”.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya SIDA.”
Dr. Ndimubanzi Patrick yahamagariye Abanyarwanda bose ari abanyamadini, abikorera, inzego za Leta n’abikorera gukomeza ubufatanye kugira ngo hahashywe icyorezo cya SIDA, ku buryo mu 2030 icyo cyorezo kizaba cyararangiye.
Dr. Ndimubanzi kandi yavuze ko igihugu cyacu gishimangira intego cyihaye yo kwegereza abaturage bose serivise z’ubuzima harimo no kurwanya SIDA, muri zo harimo ubukangurambaga, kwigisha n’ubujyanama mu kwipimisha kugira ngo twese tumenye aho duhagaze.
Ati: “Ni yo mpamvu mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw’amezi 3 bugamije guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa bose, kugira ngo turwanye, turandure SIDA. […..]
Kongera ingufu mu bukangurambaga hagamijwe gukangurira abantu bose, cyane cyane urubyiruko kwitabira serivise zo kwipimisha virusi itera SIDA.

Tuzifashisha ubukangurambaga mu buryo butandukanye, gushishikariza abafite virusi itera SIDA gufata imiti neza no kutayihagarika”.
Yakomeje atangaza ko mu Rwanda, ivangura n’akato no guhohotera abafite Virusi itera SIDA byagabanyutse bigeze kuri 80% mu gihe cy’imyaka icumi ishize.
Umuyobozi wungirije wa RBC Noella Bigirimana, yavuze ko imibare y’umwaka ushize ku rwego rw’Isi igaragaza ko abagera kuri miliyoni 38,4 bafite Virusi itera SIDA.
Muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho abagera kuri miliyoni 1,7 ni abantu bafite munsi y’imyaka 15 kandi 54% by’abafite Virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu biganje mu bice byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka 15 ishize ubwandu buhagaze kuri 3% mu bantu bafite guhera ku myaka 15 kuzamura.
Ati: “Nubwo tugeze ku kigero cyiza mu kurwanya Sida. Turacyafite urugendo kugira ngo tukirandure. Ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko rufite hagati y’ imyaka 15 na 24. Umubare munini w’abafite virusi itera Sida uri mu cyiciro cy’abakobwa kuruta abahungu”.
Yavuze ko serivisi zitangirwa mu mavuriro n’ibigo nderabuzima, nta kwirara urugendo rugihari mu guhashya SIDA bikaba bisaba ubufatanye.
Deb MacLean, Chargé d’Affaires wa USA mu Rwanda, yavuze ko uyu munsi baje mu Karere ka Huye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ashima ko u Rwanda ruri mu nzira nziza zo kugera ku ntego z’Umuryango w’abibumbye, wo kurwanya SIDA 95, 95, 95 byo guhagarika SIDA nk’icyorezo gihangayikishije Isi bitarenze mu mwaka wa 2030.
Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo na we yashimye abitabiriye anibutsa ko urubyiruko rufite uruhare mu kurwanya SIDA, uruhare rw’ubuyobozi ndetse n’abaterankunga bagize mu rugendo rwo kurandura SIDA.
Ufite Virusi itera SIDA uyimaranye imyaka 10 watanze ubuhamya, Nishimwe Yanick yashishikarije abantu kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze bafate umwanzuro ukwiye, usanze yaranduye afate imiti igabanya ubukana, utarandura akomeze kwirinda.
Abantu bose bashishikarizwa kwipimisha bakamenya uko bahagaze cyane cyane urubyiruko batazi uko bahagaze bityo bakamenya ingamba zihamye bakwiye gufata, abasanze bataranduye bagakomeza ingamba zo kuyirinda naho abanduye bagafata imiti neza.
Ibirori byatangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru, aho Ikipe ya Junior Mukura yatsinze ibitego 2 -1 cy’iya Drem Village.







