Jeannette Kagame yatashye ubusitani bwo Kwibuka i Nyanza ya Kicukiro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Madamu Jeannette Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro Ubusitani bwo Kwibuka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. 

Ubu busitani bugizwe n’ibice bitandukanye, harimo imiyoboro y’amazi, ahahinzwe indabo, amasaka n’ibindi bice bigaragaza ahantu hatandukanye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bicirwaga cyangwa bajugunywaga mu myaka ikabakaba 29 ishize.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko itahwa ry’ubu busitani risobanuye urwibutso rudakuka rw’ahashize haranzwe n’icuraburindi ritazasubira kubaho ukundi, n’ukwiyubaka kutavangirwa kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’u Rwanda muri rusange. 

Yakomeje agira ati: “Turashimira umunyabugeni Bruce Clarke wabutangije.”

Yagaragaje ko ubu busitani bubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka.

Uyu Bruce Clarke ni we wakoze igishushanyo cy’ikibumbano cy’ibuye ryo kwibuka, bikaba byitezwe ko muri ubu busitani hazashyirwa amabuye miliyoni nk’ikimenyetso cyo gushimangira ukwibuka guhoraho kuko amabuye ari ay’ibihe byose.

Ayo mabuye azashyirwa ahangana na kilometero kare imwe, buri rimwe rizaba rihagarariye umwe mu bishwe muri Jenoside ku rwibutso. 

Ubu busitani bwubatswe ku bufatanye n’imiryango nka IBUKA, Pro-Femmes Twese Hamwe, AVEGA-Agahozo n’iyindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE