Jeannette Kagame yashimiye Fatima Maada Bio watorewe kuyobora OAFLAD

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Fatima Maada Bio, umugore wa Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio, watorewe kuba Perezida w’Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ugamije Iterambere (OAFLAD).
Mu butumwa Jeannette Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, yanifurije ishya n’ihirwe Visi Perezida Dr. Ana Dias Lourenço, umugore wa Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, ndetse n’abagize Komite bose.
Yagize ati: “Mbifurije insinzi mu nshingano nshya. Ntegererezanyije amatsiko ko tuzakorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego dusangiye n’ibyo twiyemeje”.
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, ni bwo Madamu Fatima Maada Bio, yatorewe kuyobora uwo muryango muri manda y’imyaka ibiri mu Nteko rusange ya 29 yabereye i Addis Ababa, muri Ethiopia, ahigitse Madamu Oluremi Tinubu,Umugore wa Perezida wa Nigeria Tinibu Ahmed Bola.
Mu butumwa bwo gushimira umugore we, Perezida Julius Maada Bio yavuze ko gutorwa kwe ari insinzi ikomeye, ashimangira ubwitange bwe mu guharanira uburenganzira n’iterambere ry’abagore n’abakobwa.
Yagize ati: “Nishimiye kukubona mu nshingano nshya uzamura ijwi ry’abagore n’abakobwa muri Africa. Reka tugende Fatima!”
Uretse umugabo we yanashimiwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu barimo Madamu Rachel Ruto wa Kenya n’abandi.
Umuryango wa OAFLAD washinzwe mu mwaka 2002, utangira witwa ‘OAFLA’, nk’umuryango w’Abagore b’Abakuru b’ibihugu muri Afurika urwanya virusi itera SIDA, (OAFLA).
Nyuma waje guhindura izina witwa ‘OAFLAD’, aho ari urubuga rukomeye ku mugabane w’Afurika ruharanira iterambere ry’abagore n’urubyiruko,kubongerera ubushobozi, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, gukumira impfu z’abagore bapfa babyara n’iz’abana bari munsi y’imyaka itanu.
Fatima Maada Bio akaba agiye kuwuyobora asimbuye Madamu Monica Geingos,wa Namibia wari wungirijwe na Denise Nyakéru Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

