Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Suwede

Guhera ku wa Kabiri taliki ya 13 Nzeri, Madamu Jeannette Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Suwede aho yitezwe guhura n’abayobozi ndetse akanasura ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubuvuzi.
Ku munsi wa mbere, Madamu Jeannette Kagame yasuye Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’abana binyuze mu mikino, mu Bitaro bya Kaminuza bya Karolinska.
Yagize ati: “Ubuvuzi bushingiye ku mikino butanga inyungu zo gukangura ubwonko bw’abana bahawe ibitaro.”
Madamu Jeannette Kagame arateganya gutanga n’ikiganiro kigaruka ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kigamije kwigira ku rugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda na Suède, hubakwa ubufatanye bugamije iterambere ry’ibihugu byombi.
Hazaganirwa ku mahitamo u Rwanda rwafashe yo gukora Politiki ishingiye ku muturage, guteza imbere gahunda zimakaza ubumwe n’ubwiyunge nka ‘Ndi Umunyarwanda’ n’izindi zigamije iterambere ridaheza.
Abazabyitabira kandi bazungurana ibitekerezo kuri gahunda zishyira umuturage ku isonga no kwishakamo ibisubizo nk’umuganda, gufasha abatishoboye bubakirwa inzu, Gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato, iyo gufasha ababyeyi b’ Intwaza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imihigo n’izindi.
