Jay Polly na Buravan barazirikanywe muri EP ya Karigombe

Umuraperi Steven Munyurangabo uzwi cyane nka Siti True Karigombe yateguje EP nshya yise “Ibyuya byinshi, azirikana nyakwigendera Jay Polly na Yvan Bravan.
Aganira n’itangazamakuru Karigombe yavuze ko iyo Ep igizwe n’indirimbo eshatu.
Yagize ati: “EP yanjye igaragaramo icyubahiro nahaye mbikuye ku mutima abahanzi batubanjirije mu muziki tutakiri kumwe, cyane cyane umuraperi Jay Polly n’umuhanzi w’icyamamare Yvan Buravan. Aba bahanzi bombi basize ibyishimo bitazibagirana mu muziki w’u Rwanda, bagaragaza imbaraga n’umwimerere by’umuziki w’u Rwanda.”
Akomeza agira ati: “Nubwo batakiri kumwe natwe, uruhare rwabo rukomeje gutera imbaraga no kongera ingufu mu nzozi z’abahanzi b’iki gihe, ni byiza kububaha.”
Uyu muhanzi avuga ko muri iyi Ep yanagarutse ku nkuru zumvikana cyane ku rugamba, urukundo, no kwihangana bikunze kugora benshi.
Karigombe avuga ko abahanzi bakwiye gutsimbarara ku nzozi zabo n’iyo umuziki wabo waba utaratangira kubaha umusaruro.
Ati: “Inkuru z’ubutsinzi akenshi zitangirana no kwicisha bugufi, imbaraga zitagaragara dutakaza kandi ntibigaragare mu ndirimbo bise Bonne, iri kuri Ep yumvikanisha ukuri k’ubwo buribwe kandi nkanatanga ihumure n’icyizere.”
Ibyuya byanjye ni Ep igizwe n’indirimbo eshatu ari zo Bonne, Babby Rasta ndetse na My sweet igaruka ku nkuru y’urukundo.
Karigombe ni umwe mu baraperi barangije mu Ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo, akaba ashyize ahagaragara Ep ye yise Ibyuya byanjye nyuma y’uko mu mwaka ushize yashyize ahagaragara Umuzingo we wari ugizwe n’indirimbo 14 yise Ikirombe cya Karigombe.
