Jay-Jay Okocha na Didier Domi bakiniye Paris Saint Germain bageze mu Rwanda

Umunyanigeria, Jay-Jay Okocha n’Umufaransa Didier Domi, bombi bakiniye Ikipe ya Paris Saint-Germain bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu.
Aba bakinnyi basesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025.
Okocha w’imyaka 51, yakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 1998 na 2002, ayitsinda ibitego 12 mu mikino 84.
Ni mu gihe Didier Arsène Marcel Domi w’imyaka 47, wari myugariro w’iburyo, yakiniye iyi kipe y’i Paris hagati ya 1996 na 1998 no hagati ya 2001 na 2004 akina imikino 113 atsinda igitego kimwe gusa.
Uruzinduko rwabo ruri mu masezerano PSG ifitanye n’u Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda, bazarusoza tariki ya 11 Nyakanga 2025.
Paris Saint Germain, Arsenal, Bayern Munchen na Atletico Madrid ni amwe mu makipe afitanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye.
PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.
Mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, PSG iri kwambara Visit Rwanda ku kuboko.
