Jason Derulo yanyuzwe n’amashusho umunya-Uganda yafashe abyina indirimbo ye nshya

Umuhanzi w’umunyamerika Jason Derulo yashimishijwe n’amashusho yafashwe akanashyirwa ku rubuga rwa TikTok ni umwe mu babyinnyi bo muri Uganda uzwi nka Zyra Baby, ubwo yabyinaga indirimbo nshya y’uyu muhanzi yise Make me Happy, ibizwi nka Challenge.
Derulo usanzwe ukurikirwa n’abarenze miliyoni 65.3 kuri TikTok, byamurenze agaragaza ko anyunzwe n’ubuhanga bw’uyu mukobwa uri mu babyinnyi bakunzwe muri Uganda, maze ajya ahandikirwa ibitekerezo agaragaza amarangamutima ye.
Yagize ati: “Ndatekereza mu by’ukuri atweretse uko twagombaga kubyina iyi ndirimbo byanyabyo, ibaze ko amashusho y’uko ayibyina amaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1.6, ikaba ifite n’ibitekerezo bitari bike.”
Uretse kuba Derulo yagaragaje ko yanyuzwe n’ubuhanga Zyra Baby afite, uyu muhanzi yanasangije ayo mashusho abamukurikira, bituma n’abandi mu bakoresha urwo rubuga batangira kugereranya imbyino Derulo yari asanzwe yarakoze n’iya Zyra Baby.
Uretse Zyra Baby, hari n’abandi babyinnyi barimo uwitwa Coco Must Shine na Winnie wa Mummy na bo bazwi nk’abakoresha imbuga nkoranyambaga neza muri Uganda, bakoze imbyino z’iyo ndirimbo maze bazisangiza ababakurikira, aho Coco Must Shine akurikirwa n’abasaga ibihumbi 677.8k, mu gihe Winnie wa Mummy we akurikirwa n’ibihumbi 424.9.
Janson Derulo azwi cyane mu ndirimbo nka Swalla yafatanyije n’abarimo Nicki Minaj na Ty Dolla, Nu King, Whatcha Say, ndetse na Make me Happy aherutse gushyira ahagaragara imaze iminsi 13.
Jason Derulo kandi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo kwifashishwa na Diamond Platinumz mu gusubiramo indirimbo ye yise Koma sava, imaze amezi abiri igiye ahagaragara ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 24.