Izamuka ry’ibiciro ku isoko rigeze kuri 4,9%- BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu mezi abiri ya mbere ya 2024, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko riri ku gipimo cya 4,9%.
Iryo hindagurika ryagabanyutse ku gipimo cya 6,4% mu Kuboza 2023, bivuye kuri 20,7% byariho muri Mutarama uwo mwaka.
BNR yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2023, ubwo yagaragazaga uko politiki y’ifaranga n’ibijyanye n’imari bihagaze mu gihugu.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryigeze kugera ku gipimo kiri hejuru ya 50%. Byitezwe ko uyu mwaka ritazarenga igipimo cya 5%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza, kuko imibare yerekana ko nk’umusaruro mbumbe wageze ku gipimo cya 8.2% nyamara intego yari 6.2%.
Ati: “Kuba ubukungu bwarateye imbere ho 8,2%; ni hejuru cyane y’aho byari byitezwe kuri 6,2%. Byagaragaye ko habaye kuzamura imitangire ya serivisi cyane ibijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’ibintu na za serivisi, no gutwara abantu n’ibintu. Uko Isi yagiye ifungura ubwikorezi bwo mu kirere na bwo bwariyongereye, uko Isi igenda ifungura nyuma yo COVID 19 ni ko habayeho kuzamuka k’ubukungu.”
BNR yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro byari bibangamye cyane kuri ubu byasubiye hasi kuko muri 2022 byari ku gipimo cya 13,9% ku mpuzandengo y’umwaka wose, mu mwaka ushize wa 2023 byari kuri 14%, ubu uyu mwaka biteganyijwe bizaba 5%.
Icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyazamutseho 10.2% mu mwaka ushize, ibyatumijweyo byazamutseho 6.9% mu gihe ibyoherejweyo byo byiyongereyeho 1.7%.
BNR yavuze ko ikurikije uko imibare ihagaze n’ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko zashyizweho, byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 6,6% muri 2024.
BNR ivuga ko imihindagurikire y’ibihe ari imwe mu mbogamizi ishobora gukoma mu nkokora intego y’uko kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda.
Rwangombwa ati: “Nko mu myaka ibiri ishize, twagize ikibazo cy’amapfa, hagati y’amapfa haza kuzamo ikibazo cy’imyuzure cyane cyane mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize, uretse kugira ingaruka ku biciro ku masoko byagize n’ingaruka zo guhitana abantu.”
Yavuze ko bateganya ko guhindagurika kw’ibiciro ku masoko bizaba biri kuri 5% uyu mwaka, bizaturuka ku buhinzi buzaba bwagenze neza.
Ku rundi ruhande ihindagurika ry’ibihe, intambara zikomeje kuba hirya no hino ku Isi zishobora guhungabanya ubukungu bw’Isi muri rusange bwari bwazamutseho 3.1% mu mwaka ushize wa 2023.