Abafana ba Everton basogongeye Stade yabo nshya

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abafana ibihumbi 10 ba Everton bahawe ikaze kuri stade nshya yayo igiye kwimurirwaho imikino yayo ikavanwa Goodison Park, hagamijwe kuyisuzuma mbere y’uko itahwa ku mugaragaro.

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2025, ahakinwe umukino w’amakipe y’abato wahuje Everton U18 ndetse na Wigan Athletic U18.

Iyo stade iherereye mu gace kari ku mugezi wa Mersey mu gace kazwi nka Bramley-Moore Dock, izatangira kuberaho imikino ya English Premier League mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26 nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje.

Iyi stade yari imaze imyaka ine yubakwa, yatwaye amadolari y’Amerika miliyari 1,01; ikaba yarahawe ubushobozi bwo kujya yakira abafana ibihumbi 52.888.

Harrison Rimmer ukinira Wigan Athletic yahise akora amateka yo kuba uwa mbere utsindiye igitego kuri iki kibuga, mbere y’uko batsinda ibitego 2-1.

Everton ntizongera gusangira agace ituyemo na Liverpool FC, umukino wa nyuma wahuje amakipe yakinnye kuri Goodison Park wabaye ku wa 12 Gashyantare 2025, umukino wa nyuma kuri iyi stade Everton izakina na Southampton ku wa 18 Gicurasi 2025.

Nyuma yo kuva kuri, Goodison Park izasenywa ubutaka bwubakweho inzu zo guturamo ndetse n’izo gukoreramo.

Iyi Stade ishobora kwakira imikino y’igikombe cy’u Burayi 2028
Stade yatangiye kubakwa mu 2021
Stade yubatse ku nkombe z’umugezi wa Mersey ahazwi nka Bramley-Moore Dock
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE