Iyangirika ry’ikiraro cyahuzaga Nyabihu na Ngororero cyahagaritse imigenderanire

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 9, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Nyabihu na Ngororero bavuga ko isenyuka ry’ikiraro cyabahuzaga, giherereye hafi ya santere ya Mulinzi, bavuga ko nyuma yuko gisenyutse, imigenderanire yahise ihagarara, bakaba bifuza ko inzego bireba zabafasha icyo kiraro kikongera kubakwa.

Abo baturage bavuga ko kuba kiriya kiraro cyambukiranya umugezi wa Rubagabaga cyaratwawe n’imvura idasanzwe; byatumye bahura n’ibihombo ndetse n’imigenderanire, ndetse n’umusaruro wabo kuri ubu ubapfira ubusa kubera kubura isoko.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze akababaro n’ibyago baterwa no kuba kiriya kiraro cyarangiritse  harimo nuko hari bamwe bahaburira ubuzima.

Nsengiyumva Aimable wo mu Karere ka Ngororero yagize ati: “Isenyuka ry’iki kiraro kuko cyangiritse, ryatumye duhura n’ibihombo bikabije, ntidushobora gusurana nabo muri Nyabihu, ugerageje kuvogera aya mazi kubera kubura uko yabigenza, agwamo agapfa cyangwa se akavunika nyuma yo kumurohora.”

Akomeza agira ati: “Mu minsi ishize hapfuye umwana wari utuye hano haruguru, ari kwambuka avuye ku ishuri kugeza n’ubu umurambo twarawubuze, hari n’abandi bana babiri bo mu Karere ka Nyabihu bo baguyemo bishwe n’amazi turabashyingura, iki kiraro uretse no kudutera ubukene, ahubwo kiranaduhekura”.

Mukamuligo akomeza avuga ko kuba iki kiraro cyarasenyutse byatumye bamwe mu bana bata ishuri, ngo kuko hari abigiraga hafi y’iwabo mu kandi Karere bitewe n’aho ishuri riba ryubatse.

Yagize ati: “Nk’ubu abana bavaga Nyabihu baje kwiga ino bamwe baretse amashuri kubera gukora ingendo bajya ku bindi bigo, imyaka yacu ntikibona aho inyura ijya mu kandi Karere, twifuza ko iki kiraro cyakubakwa umuntu agakomeza agataha ubukwe bwa mugenzi we uzi ko dusigaye twiganyira gutaha ubukwe kubera kubura inzira.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwo butangaza ko ikibazo bukizi gusa ngo ikibazo ni amafaranga yo kucyubaka agishakishwa, kugira ngo icyo kiraro cyongere kwimakaza ubuhahirane nk’uko Nkusi Christophe; Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero abivuga.

Yagize ati: “Kiriya kiraro na cyo mu byo duteganya kuzubaka kirimo, kandi ahantu hose hagiye hahura n’ibibazo by’iyangirika ry’ibiraro, turimo gushakisha ingengo y’imari ku buryo byakongera bigasubizwaho ubuhahirane n’imigenderanire bikagaruka.”

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu tugize Intara y’Iburengerazuba keza ibitoki byinshi bikoreshwa n’abaturage bo muri Nyabihu, nabo bakajya gucuruza ibirayi muri Ngororero.

Bambuka bavogera mu mazi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 9, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE