Ivangura n’irondakoko bihabanye n’urukundo rw’Imana- Karidinali Kambanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Arikiyepisikopi wa Kigali Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko ivangura ry’Abahutu, Abatutsi, Abatwa cyangwa irindi iryo ari ryo ryose ari ibintu bidafututse kandi bihabanye n’urukundo rw’Imana.

Karidinali Kambanda yavuze ibyo mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahereye ku ivangura no kubiba urwango rushingiye ku moko yimakajwe guhera ku ngoma y’Abakoloni.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025 ubwo yari mu gitambo cya Misa ya Pasika.

Ivangura n’irondakoko ryatumye u Rwanda rutakaza abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na nyuma y’imyaka 31 ishize mu bihugu by’abaturanyi hakomeje kugaragara ingaruka zaryo ziganisha ku kongera kwisubira kw’amateka yijimye yahekuye u Rwanda.

Karidinali Kambanda yavuze ko Kirisitu wazutse yahurije abantu mu muryango umwe w’Imana akabagira abavandimwe, agahanga ibintu bishya n’umuryango mushya uhuriwemo n’abantu bose ari bo bana b’Imana.

Yagize ati: “Ivangura n’irondakoko ni ibintu bidafite igisobanuro. Iryo ari ryo ryose rihabanye bikomeye n’ukwemera ukuzuka kwa Kirisitu.”

Yagaragaje ko Abanyamahanga batajya basobanukirwa icyo Abanyarwanda bahoraga abandi mu 1994, kuko bitumvikana ukuntu bicanye bahuje imyemerere, ururimi n’umuco.

Yagize ati: “Abanyamahanga rimwe na rimwe baranatubaza ngo mwebwe muvuga uruhe rurimi? Uvuga ururimi rw’Abatutsi cyangwa uvuga ururimi rw’Abahutu? Ntibanabyumve bakibaza n’icyo dupfa […] Ese ni Abapagani cyangwa Abayisilamu batoteza Abakirisitu barwana bicana?…  Ugasanga bose ni Abakirisitu cyangwa Abasilamu hagati yabo…. Nonese mupfa iki?”

Yifashishije Ivanjili Ntagatifu agaragaza mbere y’uko Abayisiraheli basobanukirwa icyo urukundo rw’Imana rusaba banenaga Abanyamahanga (abo badahuje) babafata nk’ibizira.

Ariko nyuma yo kumenya urumuri rwo kuzuka kwa Kirisitu byatumye ubwoko bw’Abayisiraheli busobanukirwa urukundo rw’Imana batangira gusabana ari nabwo Petero yatinyutse kujya mu rugo rw’umunyamahanga.

Ati: “Petero yateye intambwe ikomeye amaze kumenya ukuzuka kwa Kirisitu araterura imbere y’ikoraniro ry’abo Banyamahanga n’Abapagani ati ‘bavandimwe numvise ko Imana itarobanura, numvise ko Imana inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.”

Karidinali Kambanda yasabye abantu kurenga imbibi z’ivangura nkuko Intumwa za Yezu Kirisitu zahagurukiye kwamamaza inkuru nziza zikarenga amoko, kwitandukanya n’abo badasa uruhu cyangwa badafite ibyo bahuje ahubwo bakamamaza ukuri k’urukundo rw’Imana rubagira abavandimwe.

Abakirisitu Gatolika banyuzwe n’impanuro za Karidinali Kambanda, bashimangira ko udashobora kuba umuyoboke wa Kirisitu mu gihe ivangura n’irondakoko ryagusabitse.

Bemera ko ijambo ry’Imana ryigisha urukundo nyakuri rutuma umuntu abona mugenzi we mu ishusho y’Imana, akirinda ikibi n’ibindi byaha bimutandukanya nayo.

Bagaragaza ko abantu bakwiye kuba abakirisitu ba nyabo bakirinda ivangura iryo ari ryo ryose kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu barasengaga ariko badakijijwe ari na yo mpamvu yabateye gukora amahano.

Habimana Gabriel yagize ati: “Nubwo hari Abakirisitu ariko ntibari bakijijwe mu mutima ari na yo mpamvu byabaye bakica kuko batari basobanukiwe urukundo rw’ukuri.”

Yagaragaje uwimakaza amacakubiri aba yiyitirira ubukirisitu kuko uwasobanukiwe urukundo nyarwo atagira ivangura, inzangano cyangwa ngo akore ubwicanyi.

Ati: “Umuntu ukora ibihabanye n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga nta mukirisitu umurimo. Nta mukirisitu usambana, ntiyagira ivangura, ntiyanakora Jenoside.”

Abakirisitu bateze amatwi inyigisho zitangirwa mu Kiliziya cya Katedarali St Michel
Karidinali Kambanda asomera Misa abitabiriye Umunsi Mukuru wa Pasika
Korali yo kuri Ste Famille iririmbira abitabiriye Misa ya Pasika
Kuri Kiliziya ya Ste Famille na bo bitabiriye Misa y’Umunsi Mukuru wa Pasika

AMAFOTO: Olivier TUYISENGE

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE