Itorero Vivante ryateguye igiterane cya Pasika

Eglise Vivante de Jesus Christ Rebero yateguye igiterane cy’iminsi 7 kizafasha abanyarwanda mu bihe by’iminsi mikuru ya Pasika bityo bagakingurirwa imiryango yari yarananiranye.
Ni igiterane gifite intego iboneka muri Zaburi 24:7 igira iti: “Pasika ni igihe gikingura amarembo yari
yaranze”.
Ubuyobozi bw’Itorero rya Vivante bwatangaje ko igiterane giteganyijwe guhera tariki 24 kugeza 31 Werurwe 2024, kuri Eglise Vivante Rebero.
Igiterane kizajya gitangira Saa Tatu za mu gitondo ku cyumweru mu gihe mu minsi y’akazi
kizajya gitangira guhera Saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.
Pasiteri Edmond Kivuye umushumba w’amatorero yose ya Vivante ku Isi, yabwiye itangazamakuru ko iki giterane cyateguwe muri gahunda y’itorero kugira ngo bafashe abantu
kumenya iby’urupfu rwa Yesu Kristu ndetse no kuzuka kwe.
Yagize ati: “Iki gikorwa ni muri gahunda y’itorero isanzwe, ibihe bya Pasika ni ibihe by’itorero bikomeye, ariko kandi ni we musingi w’itorero, kuko umurimo wose Yesu yaje gukora ipfundo ryari rishyingiye ku gupfa no kuzuka.
Iki ni igihe rero tuba dushaka gufasha abantu kugira ngo babisobanukirwe. Ikindi kandi ni itegeko
ry’Uwiteka kuko yaravuze ngo iteka mujye mwubahiriza Pasika, ni iyanjye njye Uwiteka, kuko yakoze
umurimo wo kubatura abantu hanyuma abasaba ko bazajya bayizihiza.
Abategeka ko abana nibazajya bababaza impamvu yabyo bazajya bavuga ko ari ukuntu Uwiteka yatabaye abantu be, akabakura mu buretwa.”
Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko Pawulo yavuze ngo niba tutizera ko Yesu yazutse turi abo kugirirwa impuwe kurusha abandi bose, bityo murumva ko Pasika ari igikorwa gikomeye cyane mu buzima bw’itorero.
Dufite ibihamya Imana yagiye ikora, ibohora abantu mu bihe nk’ibi bya Pasika. Turasaba abantu bose kuza
kwitabira kuko nta kindi gisabwa uretse gutegura umutima maze ukaza kwifatanya natwe, ku itorero ryacu
ry’i Rebero, aho twashyingiriye umuhanzi The Ben, kuko ni njye wamusezeranyije.”
Kivuye asaba abantu kwitabira iki giterane. Yinjiye mu murimo w’Imana kuva muri Gicurasi 1987 n’ubu ni wo agikora.
Yatangiye kuyobora amatorero yose ya Vivante ku Isi mu mwaka wa 1997, aho yayoboraga amatorero arenga 450 akorera mu Rwanda, mu Burundi, muri Congo na Senegal.
Eglise Vivante de Jesus Christ ni itorero rimaze kuba ubukombe kuko rifite n’indi mirimo yo gufasha mu burezi, ubuvuzi ndetse n’Ibigo bifasha abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ibigo byita ku mfubyi, ibigo bifasha abakobwa babyariye iwabo, abana bo ku mihanda ndetse n’ibindi.

Toyota says:
Werurwe 21, 2024 at 3:15 pmIcyo ndabaza kwinjira
Ni ubuntu?