Itorero Urukerereza rigiye gutaramira mu Buyapani

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ rigiye kwifatanya n’Abanyarwanda bitabiriye ‘World Expo 2025’ kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 bamenyekanisha imbyino nyarwanda.
Ni ibyatangajwe na Massamba Intore, umuhanzi ku giti cye akaba n’umwe mu batoza b’itorero ry’Igihugu, wavuze ko uruzinduko rw’iryo torero rwasubitse urwo yari afite rwo kwerekeza mu gitaramo cya ‘Rwanda Convention USA’.
Ubwo yari mu kiganiro kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, Massamba yavuze ko igitaramo yateganyaga kwitabira cya Rwanda convention USA, atazacyutabira.
Yagize ati: “Mbabajwe no kubamenyesha ko ntacyitabiriye igitaramo cya ‘Rwanda Convention USA 2025’ kubera ko igihugu cyampaye ubundi butumwa bwahuriranye n’amatariki y’ibi bikorwa.”
Avuga ko yahawe inshingano zo kuzajyana n’Itorero ry’Igihugu (Urukerereza) mu Mujyi wa Osaka mu Buyapani aharimo kubera ‘World Expo 2025’.
World Expo 2025 Imaze igihe kingana n’amezi abiri iba, kuko yatangiye tariki 13 Mata 2025, bikaba biteganyijwe ko itariki 4 Nyakanga 2025, u Rwanda ruzizihirizayo umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31, aho Urukerereza ruzatarama ndetse mu cyumba cyahariwe u Rwanda (Rwanda Pavilion) hakazerekanwa amateka y’igihugu, impinduka rwanyuzemo n’icyerekezo 2050.
Byari biteganyijwe ko Massamba Intore azatarama mu gitaramo cyiswe Kwibohora Celebration kizabimburira ibikorwa bizabera muri Rwanda Convention USA tariki 4 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda batuye mu mahanga kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31.

