Itorero Ishyaka ry’Intore ryashyize amazina y’ibyiciro by’amatike mu Kinyarwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Itorero Ishyaka ry’Intore rigizwe n’abasore barimo abahoze mu itorero Ibihame by’Imana, bateguye igitaramo bise Indirirarugamba, amazina y’ibyiciro by’amatike akaba ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ibyo bavuga ko bifite ibisobanuro.

Mu buzima busanzwe mu bitaramo bitandukanye amatike ashyirwa mu byiciro akanahabwa amazina hashingiwe ku giciro cy’amafaranga agurwa, aho usanga ahenshi aba ari mu ndimi z’amahanga, bitandukanye n’ibyakozwe na rino torero.

Abagize Itorero Ishyaka ry’Intore bagaragaje ko bashyizeho ibyiciro bine by’amatike; harimo igice kimwe cy’itike bise ‘Urukundo’ aho wishyura amafaranga y’u Rwanda 5000, ikindi bacyita ‘Ishyaka ry’Intore’ aho wishyura 10,000 Frw, harimo icyo bise ‘Ngabonziza’ wishyura 20,000 Frw hamwe n’ikindi bise ‘Indirirarugamba’ aho cyishyurwa 250,000 Frw.

Umuyobozi w’itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere Edmond, yatangarije Imvaho Nshya ko icyabateye gushyira amazina y’ibiciro by’amatike y’igitaramo cyabo mu Kinyarwanda byari ukugira ngo bagire ubudasa.

Yagize ati: “Iyo dutegura ibitaramo nk’ibi bya Kinyarwanda tuba dushaka ubudasa, dukoresha ururimi rwacu, ikindi tuba dushaka ikintu cyasigara mu mitwe y’abantu, ni cyo tuba tugamije.”

Avuga ko batapfuye kwita ibyo byiciro gusa, ahubwo bafite icyo bashingiyeho bahitamo guha buri cyiciro izina.

Ati: “Impamvu ibyiciro byo hasi ari byo twise “Urukundo” ni uko akenshi buriya umuntu wishyuye ayo twita make haba hari ibintu yigomwe byinshi cyane, bakiyima byinshi bakavuga bati reka twigomwe tugire icyo tugenera igitaramo, tugaragarize umuco wacu urukundo.”

Yakomeje asobanura ko ku kindi cyiciro ari abantu baba batangiye kumera neza.

Impamvu rero y’izina Ishyaka ry’Intore ku bihumbi 10 Frw, uwo muntu noneho we aba atangiye kumera neza ni ko tubyita, ni mu bajene bashobora kuba bakora ariko batekereza no ku muco, bakavuga bati reka natwe tuwushyigikire.”

Abandi bo yavuze ko aria baba bafite ubushobozi.

Ati: “Ingabo nziza ni abantu bafite ubushobozi bakabaye bajya n’ahandi hantu ariko bakavuga bati uyu mugoroba tuwuharire igitaramo nyarwanda, ni ingabo nziza kubera ko babizirikanye bagakunda umuco bakawugenera no mu byabo kandi batabuze ahandi ho gushyira amafaranga yabo.”

Cyogere yongeyeho ko ikindi cyiciro ari icy’agahebuzo.  

Ati: “Indirirarugamba bo ni agahebuzo abazitabira igitaramo bakabona umukino tuzabakinira ugaruka ku mateka y’indirirarugamba bazasobanukirwa ko umuntu watanze amafaranga y’ameza ari intwari kandi yitangira Umuco nyarwanda.”

Biteganyijwe ko igitaramo “Indirirarugamba” kizaba tariki 25 Mutarama 2025, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali, imyiteguro yacyo ikaba igeze kure, kuko abagize iryo torero bavuga ko bageze ku kigero cya 80% bitegura.

Ni igitaramo cya mbere bagiye gukora muri uyu mwaka, ari nacyo cya mbere bagiye gukora nyuma yo gutandukana n’Ibihame by’Imana bari bamazemo igihe kinini.

Imyiteguro y’igitaramo Indirirarugamba irarimbanyije
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE