Itorero Inyamibwa ryagaragarije amarangamutima yaryo Perezida Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Itorero Inyamibwa za AERG zagaragarije Perezida Paul Kagame ibyishimo batewe no kuba yarifatanyije na bo mu gitaramo bise Inkuru ya 30.

Ubutumwa iri torero ryanyujije ku rubuga rwaryo rwa X yahoze ari Twitter, bugira buti: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame
Itorero Inyamibwa AERG tubashimiye
ukwifatanya natwe mu gitaramo twise ‘Inkuru ya 30’ cyabaye tariki 23 Werurwe 2024 muri BK Arena.”

Bakomeza bagira bati: “Itorero Inyamibwa AERG by’umwihariko n’ Abanyarwanda bose muri rusange twaranyuzwe, twarishimye. Imana ibahe umugisha
n’umuryango wanyu.”

Itorero Inyamibwa ryahuje ibihumbi by’abantu ku itariki 23 Werurwe 2024, mu gitaramo cyihariye cyagaragaje urugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe. Cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Iri torero rigeneye Umukuru w’Igihugu ubutumwa bushimira nyuma y’iminsi itatu gusa kimaze cyibaye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE