Itorero Angilikani mu Rwanda ririshimira umusanzu waryo mu myaka 100 rimaze

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, ibihumbi by’Abakirisitu b’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) bateraniye i Gahini mu Karere ka Kayonza aho bizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishize iryo torero rishinzwe mu Rwanda.

Mu 1925, ni bwo Itorero Angilikani mu Rwanda ryatangiriye i Gahini mu Karere ka Kayonza, rishinzwe na Geoffrey Holmes, umusirikare w’Umumisiyoneri ukomoka mu Bwongereza wari uturutse i Kabare muri Uganda.

Nyuma y’imyaka 100 ishize, iryo torero ryaragutse cyane ku buryo rifite abayoboke basaga miliyoni 1,2 ndetse rikaba ryaranagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu burezi, isanamitima, ubuvuzi n’ibindi.

Ibirori bisoza ihuriro ry’iminsi itatu bisoza kuri Iki Cyumweru, byitabiriwe na Perezida wa Sena Kalinda François Xavier, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ishima uruhare rw’iryo torero mu gusigasira icyerekezo kizima cy’Igihugu.

Uyu munsi EAR ireberera ibigo by’amashuri 1 300, amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (21), kaminuza eshatu n’ibitaro bitatu, n’Ikigo cy’Ubuvuzi bw’Ingingo cya Gahini kimaze gufasha abasaga 872.000.

Abakiristu b’iryo torero rimaze kuba ubukombe mu Rwanda, bishimira ko iryo torero rikomeje kwaguka mu kwamamaza ubutumwa bwiza ariko rinagira uruhare rufatika mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) Rev. Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje uburyo iryo torero ryakoze mu kwigira no kwihaza mu by’umutungo, bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda.

Ashimira Abanyarwanda bagize uruhare mu guharanira ko itorero ritazongera gusabiriza ubu rikaba rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Dufite igihugu gikize, kandi dufite abantu bafite ubuntu bwo gutanga. Yego dushobora kugira abafatanyabikorwa badufasha, ariko ndashaka kugira ngo mbabwire ko hari Abanyarwanda batanze amafaranga kugira ngo icyo gikorwa kigerweho.”

Yavuze ko mu guharanira kubaka iterambere ry’ubutumwa bw’Itorero Angilikani mu Rwanda, hakwiye kongera imbaraga mu miyoborere y’itorero, gukorera mu mucyo, ati: “Imikorere yacu ikwiye kumurika uburyo dukora neza… Abayobozi benshi bananirwa kubera byinshi harimo amafaranga, ubusambanyi, n’icyubahiro. Mureke tube maso, abayobozi, abakirisitu reka tugendere mu mucyo.”

Leta y’u Rwanda irashima ubufatanye bw’itorero Angilikani mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda muri rusange.

Perezida wa Sena Kalinda, yavuze ko muri ibyo bikorwa harimo iby’uburezi, nko kubaka ibigo by’amashuri y’inshuke, ibigo mbonezamikurire y’abana bato, amashuri abanza, ayisumbuye, amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, ndetse n’amashuri makuru na za kaminuza.

Mu rwego rw’ubuvuzi no kwita ku buzima Itorero ryashinze amavuriro mato, ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro hirya no hino mu Gihugu byose byagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi rusange.

Yakomeje agira ati: “Mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, Iterero Angilikani ryiyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu cyerekezo cyo kwigira, rishyiraho ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere rusange harimo inyubako z’ubucuruzi, amahoteli ashyigikira ubukerarugendo n’ishoramari, mu mishinga y’iterambere itandukanye”

Dr Kalinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo bagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye zigamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Perezida wa Sena Kalinda yitabiriye kwizihiza isabukuru y’imyaka 100
Rev. Past. Rutayisire
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE