Itorero ADEPR ryatanze umucyo ku bimaze iminsi birivugwaho

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kubera impinduka zirimo gukorwa mu itorero ADEPR, hari bamwe mu bapasiteri bananiwe kwakira izo mpinduka batangira kwandika amabaruwa yuzuyemo imigirire idakwiye umuntu wongeyeho w’umukirisitu.

Imvaho Nshya yashatse kumenya impamvu itorero ryongeye kugaragaramo igisa no guterana amagambo hifashishijwe inzandiko n’imbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko itorero ritamenyerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yagereranije imbuga nkoranyambaga nk’icyumba cy’inama kiri mu kirere.

Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga ni nk’icyumba cy’inama ariko kiri mu kirere noneho umuntu yakigeramo, niba hari umuntu wagiyeyo akavuga bakagira ngo ni ko ADEPR imeze.

Ariko ADEPR ushaka kuyimenya ajya mu rusengero, ajya mu bikorwa byayo, ajya muri bwa buzima bwayo bwa buri munsi”.

Agaragaza ko ADEPR itandukanye na wa muntu wagiye hariya akavuga ahubwo ngo ADEPR ni impinduka iri kugira umunsi ku wundi.

Ubuyobozi bw’itorero ADEPR bushimangira ko abagira ikibazo atari abakirisitu baryo kuko ngo itorero bararizi, bazi amahame rigenderaho, bazi amabwiriza yaryo, bazi n’inzego zaryo.

Yongeraho ko uwagira ikibazo ari undi utaba muri ADEPR, kuko abo muri ADEPR bo ubwabo nta kibazo bafite kandi ngo ibyo ntibishoboka.

Atti “Barabizi ko umuntu atakwandika ngo avuge ngo yaciye umushumba”.

Pasiteri Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR, akomeza avuga ati “Tumaze igihe turi mu mavugurura kandi kuba hari amavugurura amaze igihe mu itorero tunashimira Imana ahantu ageze.

Iyo tubonye ibintu nka biriya, tubona umukoro tugifite wo kwigisha indangagaciro, wo kwigisha uburere, wo kwigisha abantu ibyo bakora n’ibyo badakora”.

Ubuyobozi bw’itorero bushimira uruhare rw’abakirisitu, inshuti n’abafatanyabikorwa baryo, mu rugendo rw’ibikorwa bafite; yaba iby’ivugabutumwa n’ibyo guteza imbere imibereho myiza y’abagenerwabikorwa.

Kugeza ubu itorero ADEPR rivuga ko harimo kubakwa insengero 900 habariwemo n’izirimo kuvugururwa, ibyo ngo bikerekana ubwitange abakirisitu barimo kwitaho mu bikorwa byabo.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
ZIMURINDA says:
Kanama 12, 2023 at 12:51 pm

ADEPR ubundi uwayiha umusirikare wa RDF akayiyobora yajya ku murongo. Nubundi Imana niyo ibabashisha kuzuza inshingano zose bashinzwe rero nibayegurire umwizera wayo w’umusirikare murebeko tuzongera kumva amacakubiri mu bayobozi. #Good bless RDF#Good bless ADEPR.

Deogratias IYABIVUZE says:
Kanama 13, 2023 at 7:49 am

Birakomeye ariko itorero rya Adepr rirakomeje Kandi amarembo ntazarinyegayeza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE