Itermakofe: Hateguwe amasharunwa azitabirwa n’ibihangange

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Kigali Universe ku bufatanye na Sports Genix International (SGI), Amahoro Boxing Club ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe ku Isi (WABA) bateguye irushanwa mpuzamahanga ryiswe “Universe Boxing Champion”, rizahuza ibihangange mu byiciro byombi abagabo n’abagore rizabera muri Kigali Universe ku wa 8 Ukuboza 2024.

Mu mikino yo mu cyiciro cy’ikirenga, itegerejwe cyane, irimo uzahuza umukinnyi w’iteramakofe mpuzamahanga ukomoka muri Suwede, Sandra Attermo azahuramo n’Umunyarwandakazi, Nsengiyuma Ange.

Ku rundi ruhande, Umunyarwanda Nsengiyuma Vincent azaba ahanganye n’Umugande, Vincent Manguso, mu cyiciro cy’abatarengeje ibilo 86 (86Kg). Iyi mikino yombi abazarushanwa bazakina imirwano igizwe n’uduce 6 tw’umukino (Rounds).

Mu bandi bazarushanwa mu ndwano zigizwe n’uduce 6 (Rounds) barimo; Umunyarwanda Kassa Hans uzahura n’Umugande, Musa Ntege, Hagenimana Aimable azahure na Joshina Lumunya ukomoka muri Uganda.

Aha kandi, Umunyarwanda, Niyonzima Pacifique azahura na Matthias Maciano ukomoka muri Uganda, Murenzi Hassani azahure na Abubakar Amin, Ndayishimiye Patrick azahure n’Umugande, Henry Kasozi.

Nyuma yo gusoza aya marushanwa, Ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe ku Isi (WABA), rizatanga imikandara 2, uw’abakobwa ndetse uw’abagabo mu batarengeje ibilo 86 (Light Heavy weight).

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE