Iterambere ry’Uturere twa Ngoma na Kirehe rikomoka ku miyoborere myiza ya Kagame

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abatuye mu Turere twa Ngoma na Kirehe bavuga ibigwi umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Paul Kagame ko ari we wabagejeje ku iterambere bafite ubu.

Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu cyabereye mu Karere ka Kirehe.

Musabwasoni Sandra umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, yagarutse ku bikorwa by’iterambere bakesha imiyoborere myiza ya Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Paul Kagame.

Yagize ati: “Iyo tugiye kuvuga iterambere ry’Akarere ka Ngoma na Kirehe tubanza kwibuka aho twavuye, utwo Turere twombi dukomoka mu cyahoze ari  Perefegitura ya Kibungo izwiho kugira imodoka na pulake ifite ingombajwi 2, JB byavugaga ngo Jijuka pumbafu bishatse kuvuga ko twari injiji.”

Yakomeje asobanura ko batari injiji ahubwo ubutegetsi bwariho icyo gihe butemereye abanyakibungo ko biga ngo bajijuke bateze imbere Kibungo yabo n’Igihugu muri rusange, ariko kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Chairman Kagame, barize ndetse baranaminuje.

Yagize ati: “Dufite amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye, amashuri y’imyuga iwacu mu Turere twacu hafi yacu.

Akarere ka Ngoma gafite icyiciro cya 1 cya Kaminuza, ayo mashuri twize ntiyapfuye ubusa kuko twiteje imbere duteza imbere n’imiryango yacu.”

Yongeyeho ati: “Mu 2017 twateraniye ku   gicumbi cya buri karere, turaganira ndetse munatwemerera ibikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse ubu dushize amanga tuvuga ko ibyo bikorwa byatugezeho.

Ngoma twari dufite akantu kitwa stade Cyasemakamba twe ntitwigeze tunamumenya uwo Semakamba, ariko ubu dufite Stade Mpuzamahanga kandi tuyifatanyije n’Akarere ka Kirehe.”

Musabwasoni yakomeje asobanura ko utwo Turere  twombi tutagiraga aho ducumbikira abashyitsi none ubungubu Ngoma ifite hoteli y’inyenyeri 3, yagabye n’amashami mu Karere ka Kirehe.

Yanagarutse ku gikorwa cyo kuhira hirya no hino mu Mirenge ku buryo batakitiranya ibihe, ibihe byose barahinga kandi ibishanga byaratunganyijwe.

Ati: “Turishimira kandi ko twari dufite ibishanga byari indiri y’ibisambo ndetse n’inyaswa, ari ibya Ngoma n’ibya Kirehe ubu turi guhinga umuceri mwimshi cyane  ntukiri uw’Abanyakigali gusa, ubu natwe Ngoma na Kirehe   dutapfunaho tukumva uko umuceri uryoha  ndetse Kigali isigaye iza kuwugura mu Karere ka Kirehe na Ngoma.”

Mu rwego rw’ubuzima, bitaro n’ibigo nderabuzima byazamutse mu ntera. Ibitaro bya Kibungo byagiye ku rwego rwa 2, bibihesha kugira inzobere n’ibikoresho byinshi no kwakira abantu benshi banavura indwara zananiraranye.

Mu Karere ka Kirehe Ikigo nderabuzima cya Mahama cyazamuwe mu ntera gitanga serivisi nk’izo ku bitaro by’Akarere, bifasha impunzi zo mu nkambi ya Mahama, abahaturiye n’abo mu mahanga. dufite drone zifasha mu rwego rw’ubuzima zigeza amaraso hirya no hino ku bitaro.

Musabwasoni yanavuze ko muri buri Murenge hari ikigo nderabuzima, muri buri Kagari hari ivuriro ry’ingoboka, amarerero mu Midugudu kandi ko batasigaye inyuma mu ikoranabuhanga ndetse ko amashanyarazi yabagezeho.

Yagize ati: “Dufite amashanyarazi mu ngo iwacu, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe ntitugikubita umutwe ku nkuta ahubwo igikuta turagikanda umwijima ugahunga urumuri.”

Yongeyeho ko mu bijyanye n’imihanda hahoze umuhanda umwe uva ku Rusumo ukajya i Kigali, ariko kuri ubu hakozwe imihanda myinshi ya kaburimbo muri utwo Turere kimwe n’indi itsindagiye y’itaka .

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE