Iterambere ry’Akarere ka Burera ryugarijwe no kutagira igishushanyombonera 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Igishushanyombonera ni intambwe ya mbere iganisha ku kubaka iterambere rirambye, ari na yo mpamvu abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Burera bataka ibihombo bakomeje guterwa no kutagira ikiyobora imikoreshereze y’ubutaka bw’Akarere.

Mu buhamya bw’abaturage n’abayobozi, hagaragaramo kuba hari abashoramari babacika bakigira mu tundi Turere kubera impungenge bagira zo kuba bakubaka inganda, amahoteli n’ibindi ahantu bishobora kuba bitagenewe. 

Bavuga ko kutagira igishushanyombonera cyihariye cy’Akarere bidindiza iterambere ryabo, cyane ko batabyaza umusaruro uko bikwiye ibyiza nyaburanga bikagaragaramo nk’ibiyaga, imisozi n’ibindi byinshi byakurura ishoramari na ba mukerarugendo. 

Munyembaraga Jean de Dieu, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Burera, yemeza ko abikorera badindizwa cyane no kuba nta gishushanyombonera gihari. 

Yagize ati: “Ubu ntabwo twakubaka amahoteli kuko ntituzi neza ahazubakwa, aho ugiye kubaka usanga hari gahunda y’ubuhinzi. Ibi byatumye n’uruganda rutunganya amabuye y’agaciro nk’ubutare barwimurira ahandi muri Musanze kuko nta cyanya cy’inganda tugira.”

Munyembaraga akomeza avuga ko igishushanyombonera ari ngombwa cyane kuko cyanafasha kumenya ahakwiye guturwa, guhingwa, ahakwiye gukorerwa ubukerarugendo n’ibindi. 

Asanga hakiri abashoramari bifata ntibashyire amafaranga yabo mu bikorwa by’iterambere kubera gushidikanya ku ngaruka byagira igihe igishushanyombonera cyakorwa kikagaragaza ibitandukanye n’ibyo bakoreye ku butaka. 

Uretse abikorera, n’abaturage basanga kutagira igishushanyombonera bibahabganisha n’abayobozi. 

Kayumba Faustin wo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rugengabari,  yagize ati: “Nk’iyo umusore agiye kubaka inzu usanga bamukumira kandi hari izo bajya basenya, nyamara umuturage baba bamurenganya kuko ntabwo aba azi gahunda uko iteye. Ubuyobozi nibudufashe butwereke igishushanyombonera, kuko kutakigira biratudindiza mu iterambere.”

Rutagengwa Alexis, umukozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, yavuze ko hari umushinga wo gukora igishushanyombonera cy’Akarere ka Burera kikazaboneka mu mezi umunani ari imbere. 

Yagize ati: “Twaganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, tureba uburyo hakorwa igishushanyombonera cy’Akarere cyihariye, gitegerejwe na benshi kuko ni igikoresho mu iterambere ry’Akarere n’umuturage muri rusange.”

Yavuze ko habanje gukusanywa amakuru muri buri Murenge, ahakenewe uruhare rwa buri muturage kugaragaza imikoreshereze iboneye y’ubutaka bwabo. 

Yakomeje agira ati: “Bigenze neza mu gihe cy’amezi 8 kizaba cyagiye ahagaragara kandi kizafasha n’abashoramari gushora imari muri Burera”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, ashimangira  amakimbirane no kugongana kw’abayobozi n’abaturage ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka. 

Yagize ati: “Nk’ubu hari ahakwiye ubukerarugendo ugasanga ngo ni ubuhinzi, iyo umuturage yubatse ahadakwiye kubera ko nta gishushanyo mbonera usanga biteza amakimbirane hagati y’umuturage n’ubuyobozi; bijya bibaho ko hari ubwo inyubako y’umuturage ishyirwa hasi. Gusa ndizera ko mu mezi umunani ikibazo kizaba cyabonewe umuti.”

Akarere ka Burera kuri ubu gakoresha igishushanyombonera cyemejwe ku rwego rw’Igihugu mu 2020, kidatanga mu buryo bucukumbuye imikoreshereze y’ubutaka bw’Akarere. 

Rutagengwa Alexis, umukozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka
Munyembaraga Jean de Dieu, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Burera
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE