Itariki y’ubukwe bwa Miss Naomie yakoze ku marangamutima y’abatarashaka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Nyampinga w’u Rwanda ubitse ikamba ry’umwaka wa 2020 Nishimwe Naomie, yashyize atangaza amatariki y’ubukwe bwe bikora ku mutima wa benshi harimo na bamwe mu bakobwa batarashaka.

Mu ijoro ry’itariki 28 Kanama 2024, ni bwo yifashishije imbuga nkoranyambaga atangariza abamukurikira amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Michael Tesfay, avuga ko azishimira kubana n’abakunzi be bose kuri uwo munsi w’ibyishimo.

Nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, ibyamamare bitandukanye byamwishimiye ndetse hagaragara n’isengesho ry’umukobwa wasabye Imana ko na we yamwibuka.

Uwitwa Laetitia Nakiyaga yagize ati: “Mana ndimo ndabona uko uha umugisha abandi bantu nanjye ndi umuja wawe, Mana nkunda mpa umugisha nanjye.”

Abandi mu byamamare banakunda uyu mukobwa bamwifurije ishya n’ihirwe harimo umunyamideri Isimbi Model, umukinnyi wa filime Amb Alliah, Hamisa Mobetto, umubyinnyi w’injyana zigezweho General Benda n’abandi.

Muri benshi bagaragaje ibitekerezo byabo, bakunze kugaruka ku buryo Miss Naomie n’umukunzi we bajyanye ndetse abenshi bakagaragaza ko atari bo bazarota uwo munsi ugeze ngo babereke uko babishimiye, banamwifuriza imyiteguro myiza.

Miss Naomie atangaje itariki y’ubukwe nyuma y’uko muri Mutarama 2024 yambitswe impeta n’umukunzi we Michael Tesfay, nyuma hakurikiraho ibirori byo gufata irembo byitabiriwe na bake b’imiryango yombi byabaye tariki 24 Gashyantare 2024.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay buzaba tariki 29 Ugushyingo 2024, akaba yavuze ko mu minsi izaza hazamenyekana andi makuru ajyanye n’aho buzabera.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE