Israheli yafunze icyambu cya Ashdod imfashanyo ntigera muri Gaza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku cyambu cya Ashdod, giherereye nko mu bilometero mirongo itatu mu majyaruguru ya Gaza, Isiraheli yabujije imfashanyo y’ibiribwa gutambuka yari ivuye mu Muryango w’Abibumbye, igamije kugaburira abanya Gaza barenga miliyoni mu gihe cy’ukwezi.

Ku ya 13 Gashyantare, Minisitiri w’imari muri Isiraheli Bezalel Smotrich yavuze ko yatanze amabwiriza yo guhagarika kontineri 1.049 zirimo ifu n’amavuta yo guteka, inkeri, isukari n’umuceri. Loni igomba gukwirakwiza ibyo biribwa mu mujyi wa Rafah no mu nkengero zaho, aho abarenga kimwe cya kabiri cy’abatuye Gaza basa nk’aho bafatiwe hagati y’umupaka wa Misiri n’ingabo zirwanira ku butaka bwa Isiraheli.

Abo bantu bavuye mu byabo no bo bonyine bahabwa imfashanyo mpuzamahanga na zo zidahagije zinyura mu Misiri. Loni imaze ibyumweru byinshi itanga umuburo w’uko bafite ibyago byo kwibasirwa n’inzara.

Ahanini usanga bihishe mu buhungiro by’agateganyo, mu gihe ingabo zirwanira mu kirere za Isiraheli zongera kumisha ibisasu kuri kariya gace, kamwe mu gafite abaturage benshi ku Isi, kandi Guverinoma iratangaza ko ingabo zirwanira ku buraka ziri hafi kugera i Rafah.

Bezalel Smotrich abona ko iryo hagarikwa ari imwe mu ntambara Guverinoma ye irwana n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Banyapalesitina (UNRWA), ni inkunga nyamukuru y’imfashanyo mu gace ka Gaza.

Ati: “Ubu amahanga azi ko UNRWA ari igice gikomeye cy’intambara y’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.”

Smotrich asobanura ko akora ku bufatanye na Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu. Ati: “Guverinoma yahurije hamwe ko ari ngombwa gukumira imfashanyo zitaragera kuri Hamas, kandi nzakora mu rwego rw’inshingano zanjye.”

 Mu itangazo rigenewe abanyamakuru UNRWA yagize iti: “Ibikoresho by’ingenzi bigamije kurwanya ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa bikomeje guhagarikwa n’abayobozi ba Isiraheli, kugeza ubu bakaba bataratanga uburenganzira bwo kohereza ifu ku cyambu cya Ashdod.”

Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Hamas byatangaje kandi ko imiryango imwe n’imwe y’Abanyapalesitina bo mu karere ka Gaza yakiraga kimwe cya kabiri cy’ifunguro buri masaha 48.

Yashinje Isiraheli kuba ari yo nyirabayazana yo gukumira imfashanyo ntigere mu karere ka Gaza no kubuza imfashanyo kugera aho igana, asaba ko intambara ihagarara ndetse n’ibitero bya Isiraheli byibasira abasivili bikarekera aho.

Nk’uko ikinyamakuru Washington Post kibitangaza ngo ubuyobozi bwa Biden n’itsinda rito ry’inshuti z’Abarabu barimo gukora kuri gahunda igamije kugarura amahoro arambye hagati ya Isiraheli n’Abanyapalesitina, ariko kandi abaminisitiri bo muri Isiraheli bahagurukiye kurwanya gahunda iyo ari yo yose iteganya igihugu cya Palesitina.

 Abaminisitiri babiri bakomeye (Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu cya Isiraheli, Itamar Ben Gvir, n’uw’Imari, Bezalel Smotrich) bavuze ko banze byimazeyo kuri uyu wa Kane ko hajyaho gahunda yo kugarura amahoro, bahakana ko ishobora kubaho.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE