Israel Mbonyi yashimiye abitabiriye ibitaramo yakoreye muri Afurika y’Iburasirazuba

Umuramyi Israel Mbonyi yashimiye abitabiriye ibitaramo amazemo iminsi mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ashimira uko bamwakiriye.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanazi yatangaje ko ibitaramo yahakoreye byagenze neza.
Yanditse ati: “Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, mwarakoze cyane kuba mwaratumye urugendo rwacu ruzenguruka Uburasirazuba bwose ruba urutangaje. Mwambaniye neza, njye n’itsinda ryanjye mwatumye tugira ibihe byiza cyane, mwarakoze gutuma ruba urugendo ruzahora rwibukwa, mwarakoze gutera inkunga iyi minisiteri. Tuzasubira nanone vuba.”
Israel Mbonyi ni we muhanzi mu Rwanda ukurikirwa n’abantu benshi ku murongo wa Youtube, kuko afite abamukurikira barenga 1.48M, ibyo abenshi bavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko yatangiye gukora indirimbo mu rurimi rw’igiswahili.
Uyu muhanzi akaba yaranateguje abakunzi b’ibihangano bye indirimbo nshya yise Abiringiye Uwiteka, ari nako ategura igitaramo yise Icyambu season 3, azakorera muri BK Arena tariki 25 Ukuboza 2024.
