Israel Mbonyi mufata nk’umukozi w’Imana w’umuhanga-Kitoko

Kitoko Bibarwa uzwi cyane nka Kitoko yatangaje ko afata umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi nk’umukozi w’Imana w’umuhanga uririmba indirimbo zikundwa na benshi.
Uyu muhanzi usigaye yibera ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza, yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024.
Nyuma y’uko Israel Mbonyi yitabiriye igitaramo mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma akaza kugaragara mu mafoto ari kumwe na Kitoto wavugaga ko yishimiye gutembereza mugenzi we amumenyereza muri icyo gihugu, yabwiye Imvaho Nshya ko nta yindi mishinga yo gukora indirimbo bafitanye.
Yagize ati: “Nta mishinga dufitanye, twari twahuye bisanzwe, Israel Mbonyi mufata nk’umukozi w’Imana w’umuhanga, uririmba indirimbo ziryoshye zikundwa n’abantu benshi nanjye ndimo, kuko indirimbo ze ndazumva cyane.”
Agaruka ku nama yagira Mbonyi uri mu bihe bye byiza, cyane ko abenshi mu bakunda bakanemera Imana bizera ko iyo umuntu ari mu bihe bye by’igikundiro, ari nacyo gihe Satani aba amutegeyemo cyane, Kitoko yavuze ko icy’ingenzi ari ugusenga.
Ati: “Uko biri kose ni mu Isi y’ibibi n’ibyiza, kandi ntekereza ko kuba aririmba gospel gusenga arabizi, urumva no mu ndirimbo ze ni byo aba atwigisha, hari nivuga ngo usenge wongere usenge, gutera imbere k’umuntu akenshi n’impano yo gukora cyane no gusenga, kandi nibwira ko abifite.”
Kimwe mu byo Kitoko avuga ko byamushimishije ubwo yari kumwe na Israel mbonyi, ni uguhuza ibiganiro, kuko abantu benshi azi yasangaga na Mbonyi abazi, ibyo avuga ko byatumye bagira ibyo kuganira byinshi.
Ikindi ni uko yasanze Mbonyi ari umuntu uca bugufi cyane, birushaho kuryoshya ibihe bagiranye.
Israel Mbonyi ni umuhanzi umaze kugira izina rikomeye yaba mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, kubera ko indirimbo ze zikundwa n’abatari bake yaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubera ubuhanga n’ubunararibonye agaragaza mu bihangano bye.