Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira muri Canada

Nyuma y’imyaka irenga ibiri ataramiye muri Canada, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko ateganya gukorera igitaramo muri Canada.
Nubwo atigeze atangaza amatariki bizakorerwaho, ariko yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ateganya gukorera ibitaramo bine muri icyo gihugu, birimo icyo azakorera mu Mujyi wa Toronto, Ottawa, Montreal na Edmonton.
Mbonyi ateguje ibi bitaramo, mu gihe aheruka gutangaza icyo azakorera muri Kenya tariki 31 Ukuboza 2024, kizabanzirizwa n’ikindi azakorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, mu cyo yise Icyambu live concert kimaze kumenyerwa ko ari ngarukamwaka.
Si ubwa mbere Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Canada kuko yaherukaga kuhakorera ibitaramo bitatu mu 2022, aho tariki 01 Ukwakira muri uwo mwaka yari yataramiye abo mu Mujyi wa Vancouver, gikurikirwa n’icyo yakoreye i Montreal tariki 08 muri uko kwezi, akomereza Ottawa, asoreza urugendo rw’ibitaramo yahakoreraga tariki 15 ahitwa Calgary.

