Isonga Family yafashije abakundana kuryoherwa na Saint Valentin

Itsinda rya Isonga Family, ryifashishije impano yabo ryageneye Abakunzi babo indirimbo bise “NDAGUKUNDA”, bifuza ko yafasha abakundana kuryoherwa, kugira ngo barusheho kwizihirwa n’umunsi wa Saint Valantin.
Isonga Family n’itsinda rigizwe n’abakobwa batatu b’abavandimwe, bifuje gushyira indirimbo ‘Ndagukunda’ ahagaragara ku munsi w’abakundanye.
Ni indirimbo ifite ubutumwa bugaragaza ko umuntu yagakwiye gukunda mugenzi we ntacyo agendeyeho, kandi ko uwo ukunda ukwiye guhagararana na we mu bihe byose.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, umwe mu bagize iryo tsinda witwa Isonga Sarah, yayitangarije ko we afata umunsi wa Saint Valentin nkuko n’abandi bose bawufata, kuko yavutse abisanga.
Yagize ati: “Saint Valantin tuvuka twasanze ari umunsi wahariwe abakundana, ni ukuvuga ngo abantu bari mu rukundo, tuwufata nk’abandi bose, ni umunsi wizihizwaho ku bakundana urukundo rwabo bombi, ni umunsi mwiza w’abakundana nyine, bahana impano, basohoka, baganira n’ibindi byose, natwe rero ni ko tuwufata.”
Sarah avuga ko indirimbo yabo “Ndagukunda” igenewe abakundana bose cyangwa abifitemo urukundo.
Ati: “Indirimbo yacu igenewe buri muntu wese uzi ko ari mu rukundo, cyangwa afite umukunzi cyangwa ufite urukundo, reka mvuge ko umuntu wese uzi ko afite uwo yihebeye, ni we iyi ndirimbo igenewe.”
Ku bijyanye no kuba bamwe mu rubyiruko batakigira icyizere mu rukundo, Sarah avuga abenshi barusimbuje ibintu.
Ati: “Ni yo Si turimo uyu munsi, yo kuba abantu urukundo bararusimbuje ibindi bintu, ni ukuvuga ngo amafaranga se, ukaba wakunda umuntu kubera ko afite icyo afite, kubera ari runaka, ukamukunda kubera ibindi bintu, ntumukunde kuko umukunda gusa. Ni ho rero hava guhemuka abantu ntibizere ko urukundo rukibaho, ariko urukundo rubaho hari aho rusigaye hake.”
Agaruka ku buryo hari abakunda kuvuga ko umunsi wa Saint Valantin wakabaye wizihizwa gusa n’abashyingiranywe, kuko abandi ubabera intandaro yo kwishora mu zindi ngeso zirimo ubusambanyi, Sarah si ko abibona.
Ati: “Ukuntu twebwe tubyumva ni umunsi w’abakundana, ntabwo bavuze umunsi w’abashakanye, rero bivuze ngo abo bakundana ni na bo bavamo abashakana, kubera ari ko umunsi w’abakundanye buri wese mu cyiciro arimo, abakiri bato n’abashakanye, bose bakwiye kwizihiza uwo munsi. Gusa nk’abakiri bato ntibagire imipaka barenga, kuko bose bakwiye kuwizihiza mu buryo bwabo, ntabwo waba uri mu gukundana (copinage) ngo uwizihize ku rwego rw’abashakanye.”
Nubwo akenshi abagize itsinda Isonga Family bakunda guhura n’imbogamizi zituma bakunda gushyira ahagaragara ibihangano byabo batinze, ariko ngo muri uyu mwaka barateganya gutanga ibyiza kurushaho, kandi bakabishyirira hanze ku gihe, nkuko Sarah abisobanura.
Ati: “Abakunzi bacu uyu mwaka twabasezeranya ko tugiye gukora cyane, ubusanzwe Isonga basanzwe bazi ko Isonga Family ari abantu bakora hagacamo igihe runaka, ariko uyu mwaka twiyemeje gukora ibintu byinshi kandi byiza, kandi bakajya babibonera ku gihe. Ariko byose tubifashwamo n’Imana n’idufaha imigambi yacu igakunda abakunzi bacu nta rungu.”
Itsinda Isonga Family rizwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo, Umupangayi, Ijana,Tarama, Umumararungu basubiyemo ya Kabengera, Abakobwa b’Iwacu basubiyemo y’Itorero abatangampundu.
Iri tsinda ry’abakobwa batatu bavukana bakaba bazwiho kuririmbira abageni ibihozo igihe baserutse mu kibuga ibizwi ngo gusohora abageni.

