Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryanyuzeho arenga miliyari 500 Frw muri 2023

Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE) bwatangaje ko isoko ry’u Rwanda rimaze kwaguka ku buryo mu mwaka wa 2023 hanyuzeho amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 500 y’u Rwanda.
Ni isoko ryatangiye mu mwaka wa 2008 kuri ubu rimaze gutera imbere, aho ubuyobozi bwaryo buvuga ko mu ntangiriro, bwacuruzaga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 10 ku mwaka ariko kuri ubu bakaba bayacuruza mu kwezi kumwe.
Kuva iryo soko ryatangira amafaranga amaze kurinyuzwaho arenga miliyari ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RSE Rwabukumba Pierre-Célestin, yavuze ko uko imyaka ishira abashoramari b’u Rwanda n’abo mu mahanga bitabira iryo soko.
Yagize ati: “Uyu munsi ku Isoko ry’Imari n’Imigabane dufite amasosiyete y’ubucuruzi ageze ku 10, harimo ayo mu Rwanda 5, n’ayo mu Karere n’indi iherutse kwiyandikisha yo muri Afurika y’Epfo mu minsi ishize.
Agaciro kayo ni miliyari 3 700 z’amadolari wayashyiraho impapuro mpeshamwenda birenga miliyari 5 z’amadolari. Bivuze ko biri hejuru ya 43% by’ubukungu bw’igihugu.”
Rwabukumba yakomeje agira ati: “Hari amafaranga aza mu cyiciro cya mbere, noneho haza n’ayisoko rya kabiri, mu mwaka ushize byose hamwe twagize 500 z’amafaranga y’u Rwanda, yanyuze kuri iryo soko ahari abagura n’abagurisha.”
Rwabukumba avuga ko muri rusange ibigo biri ku isoko ry’Imari n’Imigabane ari 12 harimo 10 byanditse n’ibindi bibiri bifitemo Impapuro Mpeshamwenda.
RSE ifite intego ko buri mwaka hazajya hinjira ku isoko ry’Imari n’Imigabane, ikigo kimwe cyangwa bibiri buri mwaka, mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’iryo soko.
RSE ivuga ko mu kwandika, abaza ku Isoko baba bagomba kugira sosiyete yanditse muri RDB, ifite imicungire myiza kandi imaze nibura imyaka itatu ikora.
Rwabukumba ati: “Umuntu ufite amafaranga ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda arabyemerewe kuza kwigurira umugabane”.

Ntakirutimana charles says:
Kanama 6, 2024 at 11:01 amMwaramutse neza,nagirango mbabaze mumfashe kumenya uko umuntu yagura umugabane nuburyo bikorwamo mukubona profit,nyuma yo kuwugura.murakoze