Isirayeli igiye kugaba ibitero kuri Gaza inyuze ku butaka

Muri iki gihe Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati kiteze ko Isirayeli igaba ibitero bikomeye mu Karere ka Gaza binyuze ku Butaka.
Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Anthony Blinken, ku Cyumweru yahuye n’Igikomangoma Muhammed Bin Salman wo muri Arabiya Saoudite.
Ibiro bya Perezida w’Amerika byatangaje ko Perezida Joe Biden yavuganye na Muhamoud Abbas uyobora Palestine ku buryo hakenewe ubutabazi ku basivili bari mu Ntara ya Gaza iberamo intambara hagati y’umutwe wa Hamas n’ingabo za Isirayeli.
Ijwi ry’Amerika ryavuze ko Ministeri y’Ingabo y’Amerika yatangaje ko yohereje indege ya kabiri yo gufasha gucubya ibikorwa yise iby’ubugome kuri Isirayeli.
Ambasade y’Amerika i Yerusalemu izatangira gukura Abanyamerika muri icyo gihugu bave Haifa banyuze mu nyanja bajye mu kirwa cya Shipure.
Hagati aho mu Mujyi wa Shtuka uri ku mupaka ibisasu bivuye muri Libani byahitanye umuturage umwe wa Isirayeli abandi babiri barakomereka.
Umuvugizi w’igisirikare cya Isirayeli ku rwego mpuzamahanga Lt Col Jonathan Conricus, yasabye abanyamakuru kwitonda no kugenzura ukuri ku makuru batangaza ku ntambara ibera mu Karere ka Gaza.
Mu kiganiro yagiranye na bo yerekanye amashusho y’igisasu bivugwa ko cyashwanyukanye imodoka muri ako karere mu Cyumweru gishize ku muhanda nyabagendwa wa Salah-al-Din, uhuza Amajyepfo n’Amajyaruguru kandi wiyambazwa cyane mu guhungisha abasivili.
Koloneli Conricus yavuze ko Isirayeli itigeze igaba ibitero muri ako gace ashinja abarwanyi ba Hamas gutambamira abasivili bahunga intambara.
KAYITARE JEAN PAUL