Isiraheli yunze mu rya Trump yemera agahenge mu ntambara na Irani

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yemeye agahenge mu ntambara bahanganyemo na Iran nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump asabye ko intambara ihagarara hakubahirizwa amasezerano y’amahoro.

Kuri uyu wa 24 Kamena 2025, Netanyahu yavuze ko yemeye icyo cyifuzo nkuko byavuzwe na mugenzi we.

 Isiraheli ivuze ibyo nyuma y’uko Irani irashe ibisasu bya misile ikica abantu bane mu Mujyi wa Beersheba uri mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 23 Kamena, Trump yasabye ko intambara ya Irani na Isiraheli ikwiye kuba iy’iminsi 12 gusa.

Trump yashimiye ibihugu byombi ku bw’ubushake bikomeje kugaragaza bwo kurangiza intambara avuga ko byashobokaga ko yarimbura Akarere kose ariko yizeza ko bitazigera bibaho.

Yagize ati: “Ndashimira ibihugu byombi ku bw’ubushake, ubutwari n’ubwenge bagaragaje mu kurangiza intambara. Iyi ni intambara yashoboraga kumara imyaka myinshi no kurimbura Akarere kose ariko ibyo ntibyabaye kandi ntibizigera biba! Imana ihe umugisha Isiraheli, ihe umugisha Irani, ihe umugisha Uburasirazuba bwo Hagati, ihe umugisha Amerika, n’Isi yose.”

Irani nubwo ntacyo irabivugaho ariko bamwe mu banyapolitiki n’abarimu muri kaminuza babwiye Aljazeera ko ibyo Amerika na Isiraheli barimo ari imitwe ahubwo bashaka uburyo bwo kwibasira Irani neza.

Foad Izadi, umwarimu muri Kaminuza ya Tehran yavuze ko yizeye ko Isiraheli ishaka kongera gukoresha uburyo bwakoreshejwe muri Libani, aho batangaje ko hari agahenge ariko bagakomeza kugaba ibitero igihe bashakiye, bakica uwo bashatse.

Irani iherutse gutangaza ko  Amerika yakoze ikosa rikomeye ryo kugaba ibitero kuri site zayo z’intwaro kirimbuzi kandi ibyo bizagira ingaruka z’igihe kirekire.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE