Isiraheli yishe abarenga 30 bari bategereje imfashanyo muri Gaza

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yatangaje ko nibura abantu 32 bari bagiye gufata imfashanyo bishwe abandi benshi bakomeretswa n’ibitero bya Isiraheli byagabwe ahatangirwa imfashanyo hafi ya Khan Younis na Rafah mu Majyepfo ya Gaza.
Umuryango ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi muri Gaza (GHF) wavuze ko ibyo bitero byagabwe ku masite atatu atangirwaho imfashanyo kandi hari ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli byabanje gukorwa mbere y’uko abantu baza gufata imfashanyo.
Abaturage babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko IDF yarashe nkana mu bafataga imfashanyo, kandi byari ibitero by’ubugome bigambiriye kwica.
Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine yatangaje ko imirambo myinshi yajyanywe ku Bitaro bya Nasser kugira ngo isuzumwe.
Si ubwa mbere Isiraheli irashe ahatangirwa imfashanyo ndetse mu bihe byashize yabwiye BBC ko hari ibitero bagabye bigamije kuburira kugira ngo babuze abarwanyi bakekwagaho gushaka kubasagarira kandi ngo byakozwe mbere y’uko ibigo bitanga imfashanyo bifungura.
Ku wa 15 Nyakanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ryatangaje ko hamaze kubarurwa abantu 674 biciwe hafi y’ibigo bine bya GHF biri mu majyepfo no hagati muri Gaza mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.
Loni yanatangaje ko umubare w’abana bafite imirire mibi ukomeje gutumbagira aho wikubye kabiri kuva Isiraheli yatangira kugerageza gukumira ibiribwa byinjizwa muri Gaza kuva muri Werurwe.
Gusa ku wa 18 Nyakanga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yongeye kuvuga ko amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Palestine ashobora kugerwaho vuba.