Isiraheli yagabye igitero muri Yemen gihitana umuntu 1

Nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote cyo muri Yemen cyahitanye umuntu i Tel Aviv, amakimbirane arimo kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Isiraheli yagabye ibitero kuri Hodeïda.
Ku cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga 2024, inyeshyamba zo muri Yemen (Houthis) zateye ubwoba Isiraheli “igisubizo gikomeye” ku bitero byahitanye abantu ku cyambu cya Hodeïda, ariko bikiri mu muriro. Ibi birashobora kwerekana ubwiyongere bushya bw’akarere bujyanye n’intambara yo mu karere ka Gaza, kinjiye mu kwezi kwa cumi.
Mu gihe abashinzwe kuzimya umuriro barimo kuzimya inkongi y’umuriro yatewe n’ibitero by’Abanyasiraheli ku cyambu cya Hodeïda, ahantu h’ingenzi hanyuzwaga lisansi n’imfashanyo muri Yemen, na bo birwanyeho bongera kwibasira Isiraheli.
Umuvugizi wabo wa gisirikare, Yahya Saree, yagize ati: “Igisubizo ku bitero bya Isiraheli […] byanze bikunze kandi kizaba kiremereye”.
Umuyobozi w’inyeshyamba, Abdel Malik al-Houthi, na we yatangaje ko ibyo bitero bishya bizibasira Isiraheli.
Ku ruhande rwa Isiraheli, Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, yiteguje ko hari ibindi bikorwa byo kubarwanya bizakurikiraho, nibatinyuka kubatera.
Guverinoma ya Yemen yamaganye ibitero bya Isiraheli. Mu ntambara kuva mu 2014 yo kurwanya Abahouthis bayobora ibice byinshi bya Yemen, Guverinoma nkuru ya Yemen yemewe n’Umuryango mpuzamahanga kandi ishyigikiwe na Arabie Saoudite.
Hagati aho, muri Hodeïda, ibigega bya lisansi n’urugomero rw’amashanyarazi biracyibasiwe n’umuriro. Mohammed Albasha, impuguke mu isesengura ry’Iburasirazuba bwo Hagati w’itsinda ry’Abanyamerika Navanti, avuga ko abashinzwe kuzimya umuriro bashobora kunanirwa gukumira ikwirakwira ry’umuriro.
Kuva mu Gushyingo, inyeshyamba zagabye ibitero ku bwato bivugwa ko afitanye isano na Isiraheli ku nkombe za Yemen kandi barasa misile mu mijyi ya Isiraheli, inyinshi muri zo zikaba zarafashwe.
Kuri Isiraheli, ibitero by’Abahouthies byarengeje urugero rusanzwe rw’intego zabo mu nyanja Itukura.
Kuri Hasni Abidi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Barabu na Mediterane, imyigaragambyo yo mu mpera z’iki cyumweru yongera ibyago byo kwiyongera kw’ibitero mu karere.
Yakomeje agira ati: “Igitero hamwe No kwivuna umwanzi kwa Isiraheli, byateje impindika zikomeye mu Uburasirazuba bwo Hagati. Ibyo bitero byarenze imbibi zabo mu nyanja Itukura, bigera mu gice cy’inyanja ya Isiraheli. Isiraheli ibona ko ari ukuyirengera kandi yari isanzwe igorana na Gaza kandi igitutu cya Hezbollah, Isiraheli ntishoboragukomeza kukihanganira idasubije.”
Hasni Abidi, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi Ku Barabu na Mediterane yongeraho ko iki gisubizo cya Isiraheli giteye ikibazo kitoroshye Umuryango Mpuzamahanga.
Ati: “Iki gisubizo cya Isiraheli uyu munsi giteye ikibazo Umuryango Mpuzamahanga ku birebana n’imipaka, cyane cyane Amerika ndetse n’ibihugu by’Ikigobe gituranye na Yemen. Batinya ko ibintu bizarushaho kuba bibi bikurura akarere kose mu makimbirane.”
Mu kwihorera, Abahouthis bavuga ko ibitero byugarije igihugu cya Isiraheli, bitera impungenge abaturanyi ba Yemen, cyane cyane Arabie Saoudite.