Isiraheli yagabye igitero gikomeye muri Syria

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Isiraheli yatangaje ko ingabo zayo zagabye igitero ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo muri Syria biri mu murwa mukuru Damascus mu rwego rwo kurengera abo mu bwoko bw’Abadruze, ivuga ko bahohoterwa muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, yatangaje ko ibikorwa byo kuburira byarangiye kandi ko hagiye gukurikiraho ibitero bibabaje bigamije kurengera Abadruze.

Ingabo za Isiraheli zemeje ko zagabye igitero hafi y’ingoro ya Perezida wa Syria kandi ko icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ya Syria kiri mu byibasiwe n’ibyo bitero byagabwe mu murwa mukuru.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yavuze ko bari kurengera bene wabo b’Abadruze ndetse asaba abo muri ubwo bwoko baba muri Isiraheli kwirinda kwambuka umupaka berekeza muri Syria.

Minisiteri y’Ubuzima ya Syria yatangaje ko ibyo bitero bimaze guhitana umuntu umwe mu gihe abandi 19 ari bo bamaze kubarurwa ko bakomeretse.

BBC yatangaje ko ibitero by’i Damascus bikurikiye ibindi byagabwe muri Suweida mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Syria.

Guverinoma ya Syria ntirihimura kuri ibyo bitero ariko yamaganye ibyo bikorwa, ibyita kuvogera igihugu.

Yavuze ko ibyo Isiraheli irimo ari imyitwarire y’ubugizi bwa nabi kandi bitemewe n’amategeko.

Ubwo yagarukaga ku bushyamirane bw’abo mu bwoko bw’Abadruze n’Aba-Bedouin, Perezidansi ya   Syria yavuze ko iyo mirwano ishingiye ku madini n’amoko itakwihanganirwa na gato kandi inyuranyije n’amategeko.

Iryo tangazo ryavuze ko Leta izakomeza guharanira kumenya ukuri ku byabaye byose bijyanye n’iyo mirwano, kandi ko nta muntu wabigizemo uruhare uzacika adahanwe.

Guverinoma yavuze ko ishyira imbere umutekano no gusigasira ituze kandi ubutabera ari bwo bushyizwe imbere.

Mu mpera z’icyumweru gishize Isiraheli yavuze ko yagabye ibitero ku ngabo za leta ya Syria zari zinjiye mu mujyi wa Suweida, umujyi utuwe n’Abadruze benshi.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria ukorera mu Bwongereza, (Syrian Observatory for Human Rights – SOHR) wavuze ko   nibura 200 bamaze kwicwa kuva imirwano hagati y’Abadruze n’iy’Ababeduwi kuva yatangira ku Cyumweru.

Netanyahu, yatangaje ko yategetse ko hagabwa ibitero ku ngabo zari muri Suweida ngo kuko leta ya Syria yari igamije kuzikoresha irwanya Abadruze.

Isiraheli yagabye ibitero muri Syria
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE