Isiraheli: Trump na Netanyahu mu biganiro  bihagarika intambara muri Gaza 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin  Netanyahu yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye mu biganiro na Perezida Donald Trump bigamije  guharika intambara imaze umwaka urenga muri Gaza.

Ibiganiro biteganyijwe kuba kuri  uyu wa Mbere tariki ya 03 Gashyantare 2025, aho Benjamin Netanyahu yakirwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, White House, ku mugaragaro.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli byatangaje ko Trump na Netanyahu baganira ku cyiciro cya kabiri cy’amasezerano yo guhagarika intambara yumvikanweho hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, avuga ko ari we washyize  imbere ndetse agira uruhare mu masezerano yo guhagarika intambara hagati y’impande zombi. 

Ibi ni byo biganiro bya mbere Trump agiranye n’Umuyobozi wo mu kindi gihugu kuva yajya ku butegetsi muri manda ye kabiri.

Urugendo rwa Netanyahu muri Amerika rubaye  nyuma y’ibyumweru bibiri hatangiye kubahirizwa amasezerano y’icyiciro cya mbere yo guhagarika intambara. 

Bivugwa ko hasigaye kubahirizwa ibindi byiciro bibiri birimo kurekurwa kw’abandi bafashwe bugwate mu ntambara noneho hakazabaho n’ikindi cya gatatu ari na cyo cya nyuma kizazana amahoro asesuye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege cya Tel Aviv mbere y’uko afata indege, Netanyahu yavuze ko we na Trump bazaganira ku ku gutsindwa k’umutwe wa  Hamas, kurekura imbohe zose zafashwe bugwate kubera intambara, no gukemura ibibazo by’iterabwoba bya Iran mu Burasirazuba bwo hagati.

Yavuze ko kuba ari we muyobozi wa mbere ugiye guhura na Trump kuva yatorwa ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza umubano ukomeye bafitanye n’Amerika.

Uru ni na rwo rugendo rwa mbere rwa Netanyahu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha,(ICC) rutanze  impapuro zo kumuta muri yombi mu kwezi k’Ugishyingo 2024, hashingiwe ku ibyaha by’intambara ashinjwa gukorera muri Gaza.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE