Ishyaka UDPR ryongeye kugirira icyizere Depite Nizeyimana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abanyamuryango b’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bongeye kugirira icyizere Depite Pie Nizeyimana, akazayobora iri shyaka kugeza mu 2027.

Amategeko y’Ishyaka rya UDPR, agaragaza abatorewe kuyobora ishyaka manda yabo imara imyaka itanu.

Mu batowe ku isonga ni Pie Nizeyimana nka Perezida wa UDPR; Mukankusi Perrine Visi perezida wa mbere, Rwigema Gonzague Visi perezida wa kabiri; Ngiruwonsanga Jean Damascene Umunyamabanga na Ntakirutimana Renatha umubitsi w’ishyaka UDPR.

Komite nyobozi yatorewe muri kongere ya 8 isanzwe ya UDPR yabereye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru taliki 21 Kanama 2022. Depite Nizeyimana, Perezida wa UDPR, asobanura ko baganiriye ku mateka y’ishyaka kuva rishinzwe mu 1991.

Avuga ko abanyamuryango bishimiye imikoreshereze y’umutungo w’ishyaka bashingiye kuri raporo z’Umuvunyi.

Mu myaka 7 ishize, UDPR yagize raporo iri ntamakemwa.

Banaganiriye ku matora y’Abadepite ateganijwe umwaka utaha ndetse n’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Depite Nizeyimana yagize ati: “Inteko rusange ya UDPR yafashe umwanzuro ko mu matora y’Abadepite umwaka utaha ko izifatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi nkuko isanzwe ibikora kandi rwose abanyamuryango babyishimiye”.

Amatora ya perezida, kongere ya 8 ya UDPR yanzuye ko mu 2024 izashyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi by’umwihariko Kagame Paul.

UDPR ivuga ko ibishingira ku bikorwa by’indashyikirwa Perezida Paul Kagame akomeje kugenda agaragaza aho ngo u Rwanda rugira uruhare mu kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga muri Mozambique, Sudani y’Amajyepfo, Centre Afrique n’ahandi.

Imitwe ya Politiki itandukanye yitabiriye Kongere ya 8 ya UDPR (Foto Kayitare J.Paul)

Abanyamuryango bishimiye ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo hakaba harashyizweho n’uburyo butandukanye butangirwamo ibyo bitekerezo.

Gisagara Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyunguranabikerezo ry’Imitwe ya Politiki, asobanura ko ihuriro ari urubuga rw’imitwe ya politiki kugira ngo yungurane ibitekerezo biganisha ku bumwe n’ubwumvikane mu gihugu.

Akomeza avuga ko UDPR kimwe n’indi mitwe ya Politiki mu Rwanda, igira uruhare mu gufasha Leta kugera ku mibereho myiza y’Abaturage.

Uwurukundo Claire watowe nka Komiseri w’imiyoborere myiza mu ishyaka rya UDPR, asobanura ko uruhare rw’umugore muri UDPR ari uguteza imbere Igihugu n’ishyaka muri rusange.

Agaragaza ko hari ahantu hakiri icyuho nko kuba hari abana bataramenya amateka y’Igihugu. Ati: “Aho dukwiye kuhashyira imbaraga cyane.

Hariho bamwe bagitwara inda zitateganyijwe hirya no hino mu giturage, ni umusanzu wacu mu kugira uruhare rwo kwigisha abana b’abakobwa kugira ngo badatwara inda zitateganyijwe”.

Akomeza avuga ko badashyigikiye abana bambara batikwije.

Ange Arnaud Rebera, umunyamuryango w’ishyaka UDPR, avuga ko nk’urubyiruko yumva agomba gutinyuka akajya muri politiki.

Avuga ko politiki idakwiye guharirwa abakuze gusa. Anishimira umurava abayobozi batoye bagaragaje n’uwo bagiye kubagaragariza muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere.

Depite Valens Muhakwa, yari ahagarariye Ishyaka rya PSD (Foto Kayitare J.Paul)
Abatorewe mu buyobozi bwa UDPR kugeza mu 2027 (Foto Kayitare J.Paul)
Perezida wa UDPR Hon Nizeyimana Pie yongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango b’ishyaka rya UDPR (Foto Kayitare J.Paul)
Umuvugizi wungirije w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Nkubana Alphonse (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE