Ishyaka UDPR ryongeye gushimira Inkotanyi zafashe icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi “UDPR” ryatangaje ko rishimira cyane Inkotanyi zafashe icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda nk’amahitamo ya nyuma, kugeza zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro Perezida wa UDPR, Depite Nizeyimana Pie yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko ubutwari bw’Inkotanyi bukwiye kubera buri munyarwanda by’umwihariko urubyiruko isomo ryo guharanira Icyiza atitaye ku nyungu ze bwite.

Yatangaje ibi mu gihe tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka hazirikanwaga umunsi w’urugamba rwo kubohora igihugu.

Depite Nizeyimana avuga ko iyi tariki ya 01 Ukwakira 1990 yari imaze iminsi itegerezanyijwe amatsiko n’abasore n’inkumi b’Inkotanyi, bari baramaze kubona ko inzira y’ibiganiro itagishoboka, ahasigaye ari inzira y’uruhembe rw’umuheto.

Ati: “Icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, cyafashwe n’abasore n’inkumi bari barahejejwe hanze y’igihugu cyabo n’abari mu Rwanda bari barambuwe uburenganzira ubwo ari bwo bwose n’ubutegetsi bwariho icyo gihe; ni icyemezo dushima kuko kugira ngo tube dufite igihugu nk’iki n’iterambere kigezeho, bituruka ku butwari n’ubwitange bw’izo ntwari zacu z’Inkotanyi.”

Tariki 01 Ukwakira 1990 – tariki 01 Ukwakira 2024, ni igisobanuro cyuko hashize imyaka 34 hatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Depite Nizeyimana agaragaza ko ari urugendo rurerure rwakozwe kugira ngo igihugu kibohorwe, aho FPR-Inkotanyi nk’Umuryango ndetse na RPA Inkotanyi nk’umutwe w’ingabo, izo nzego zombi zatangije urwo rugamba rwasojwe mu 1994.

Aha ni ho ubuyobozi bw’ishyaka UDPR buhera busaba abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu no kwanga icyagisubiza inyuma. 

UDPR kandi isaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Guverinoma muri iyi myaka itanu 2024-2029( NST2) kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE