Ishyaka UDPR ryavuze ibigwi Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Mu mpera z’ukwezi gushize Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ryamamaje, mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Ryasabiye Paul Kagame kuzatorwa 100% kubera ibyo amaze kugeza ku Rwanda.
Ishyaka UDPR rikesha byinshi Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kubera ibikorwa by’ubutwari yakoze ndetse akomeje gukorera u Rwanda n’amahanga.
Perezida wa UDPR, Nizeyimana Pie, yagize ati: “Ku ikubitiro mwayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ngo rusubirane uburenganzira twese ntawe uhejwe.
Mwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amahanga arebera.”
Yakomeje agira ati: “Mwaduhaye umutekano, iterambere myiza n’ibindi abanyamahanga bagitangarira.
Ayo mahoro mwayagejeje n’i mahanga Cabo Delgado, Centre Africa na Sudan bambera abahamya, ubu bakesha gusinzira kubera ubutwari bw’umukandida wacu Paul Kagame.”
Yavuze ko Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Kagame, yakiriye impunzi n’abimukira baturutse muri Libya ndetse kandi ko yiteguye kwakira n’abandi bari mu kaga nk’ako ngo arengere ubuzima bwabo mu gihe hari abirengagiza ibikorwa bye byiza byivugira kandi bigaragarira buri wese.
Ishyaka UDPR rivuga ko Umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi yakwirakwije ibikorwa by’iterambere mu Rwanda hose.
Uruganda rwa sima yahaye Abanya-Muhanga ndetse n’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Mushishiro ngo ni ingero nziza zimaze kugira uruhare rugaragara mu bukungu bw’Abanyarwanda bose by’umwihariko Abanya-Muhanga.
Nizeyimana akomeza agira ati: “Tumaze imyaka 30 turi mu mahoro, ituze n’umutekano, aya mahirwe dufite ubu, ubwitange ntagereranywa bw’Inkotanyi ni bwo dukesha uyu mudendezo.
Ibi byose n’ibindi ntavuze, ni wowe tubikesha Kandida Perezida wacu Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi.”
Ibi ngo ni byo Ishyaka UDPR ryashingiyeho ryongera kugaragaza ko rishyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya 2024, abanyarwanda ngo bongere bagire amahirwe yo kuyoborwa na Rudasumbwa Paul Kagame.
Ati: “Ndongera gusaba abayoboke ba UDPR, nkangurira n’abanyarwanda bose kuzagutora ntawe usigaye inyuma.”
Nizeyimana kandi yasabye urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga, runyuze ku mbuga nkoranyambaga bityo rukanyomoza abasiga icyasha urwababyaye bagaragaza ukuri nyako.
Ati: “Rubyiruko urwo rugamba ntiruzatunanire.”
Ishyaka UDPR ryiteguye gukomeza ubufatanye n’Umuryango FPR Inkotanyi mu gushyigikira ibyo umaze kugezaho Abanyarwanda no gufatanya mu bindi bishya utegurira Abanyarwanda.
Regine Yankurije says:
Nyakanga 3, 2024 at 9:53 amUDPR ibyo yabuze ntawabivuguruza cyereka atazi kureba impande zooose ,UDPR wahisemo nkanjye, amahitamo nyayo Paul Kagame
Regine Yankurije says:
Nyakanga 3, 2024 at 9:53 amUDPR ibyo yabuze ntawabivuguruza cyereka atazi kureba impande zooose ,UDPR wahisemo nkanjye, amahitamo nyayo Paul Kagame