Ishyaka UDPR ryashimiye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bwashimiye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, wayoboye ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse zigahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo rya UDPR yageneye abanyamakuru rivuga ko Abanyarwanda bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31 mu gihe hashize umwaka bitoreye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi ngo bigaragaza icyizere n’urukundo Abanyarwanda bamufitiye mu kubayobora neza, guteza imbere ubukungu, umutekano usesuye, imibereho myiza, ibikorwaremezo, uburezi bufite ireme no guhanga udushya.

Ishyaka UDPR rikomeza rigira riti: “Dushimira Perezida wa Repubulika Kagame Paul, ko yabohoye u Rwanda ingoyi y’ubukene, agasuzuguro, ubujiji, imibereho mibi, ubuhunzi n’amacakubiri.”

Rikomeza rivuga riti: “Dushima intwari zose zitanze ku buryo ntagereranywa, zikamena amaraso yazo ngo zibohore igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

[…] ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano zikomeje kugaragaza ubutwari zirinda igihugu n’Abanyarwanda. Dushimira kandi Abanyarwanda bose buzuza inshingano zabo mu murava n’ubunyangamugayo mu kubaka igihugu, uko niko kwibohora nyakuri.”

Perezida wa UDPR, Depite Nizeyimana Pie, yahamirije Imvaho Nshya ko kwibohora ari urugamba ruhoraho rwo guharanira ubusugire bw’igihugu, umutekano urambye w’abantu n’ibintu, kwihaza mu bukungu, guharanira kunguka ubwenge no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’ubutwari bwo gukunda igihugu.

Yagize ati: “Rubyiruko, muri amizero y’igihugu, murasabwa kuba intwari ntimucogore guhanga udushya, muharanira kwigira dore ko kubakira ku mfashanyo byagaragaye ko abafatanyabikorwa babigira ibikangisho kandi akimuhana kaza imvura ihise.

Mushishikarire gushaka ubwenge, mwitabire gukoresha ikoranabuhanga twifashishije amahirwe igihugu cyadushyiriyeho, Ubwenge buhangano (A.I) tutabusize inyuma, mutegure ejo hazaza heza, uko niko kwibohora nyako.”

Ishyaka UDPR rivuga ko abayoboke baryo biyemeje kushyigikira ibikorwa byose bigamije ineza, ishema n’iterambere by’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ashimirwa kuba yarayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse agahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Depite Pie Nizeyimana, Perezida w’Ishyaka UDPR
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE