Ishyaka rya PL ryemeje ko rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu (PL) ryemeje ko rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu atenganyijwe tariki 14 na 15 Nyakanga 2024.

Ni ibyatangarijwe mu Nama  y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu (PL) yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024. 

Ni inama yasuzumiwemo  imirongo migari ya gahunda ya Politiki y’iri shyaka muri manda ya 2024-2029.

Ryemeje ko mu matora rusange ateganyijwe muri Nyakanga 2024, rizashyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame. 

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille, yavuze ko abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Perezida Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubohora Igihugu akanagiteza  imbere mu nzego zose.

Ishyaka PL ribaye irya gatatu ryemeje ko rizashyigikira Umukandida wa RPF Inkotanyi   nyuma y’ishyaka PSD na PDI.

Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024, muri Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yo ku wa 9 Werurwe 2024.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE